settings icon
share icon
Ikibazo

Ese koko umuriro w'iteka ubaho?

Igisubizo


Birasekeje kubona ko abantu benshi bemera ko ijuru ribaho ariko ntibemere ko umuriro utazima ari impamo. Ariko Bibiliya yo ntishidikanya: umuriro utazima ni ukuri kimwe nuko ijuru ari ukuri. Bibiliya rwose yerura ku mugaragaro kandi inshuro nyinshi cyane ko umuriro utazima ari ukuri, kandi ko utegereje abatizera bazawujugunywamo. Twese twacumuriye Imana (Abaroma 3:23). Igihano kidukwiriye ni urupfu (Zaburi 51:4), ariko kuko n'Imana ihoraho ntigire iherezo, icyo gihano cy'urupfu nacyo kigomba guhoraho kitagira iherezo. Umuriro utazima ni urupfu ruhoraho kandi rutagira iherezo twikururiye kubera ibyaha byacu.

Igihano cy'abanyabyaha ikuzimu Bibiliya ibyita 'umuriro utazima' (Matayo 25:41), 'umuriro udacogora' (Matayo 3:12), 'isoni za burundu' (Daniyeli 12:2), ahantu hari 'umuriro udacogora cyangwa utazima' (Mariko 9:44-49), ahari 'ukubabazwa' n' umuriro (Luka 16:23-24), 'irimbukiro no gutandukanywa n'Imana' (2 Abatesalonika 1:9), 'ahafite 'umwotsi w'inkongi uhora ucumba iteka ryose' (Ibyahishuwe 14:10-11), 'inyanja yakamo amazuku' aho 'bazagorerwa ijoro n'amanywa iteka ryose' (Ibyahishuwe 20:10).

Nuko rero, guhanwa kw'abanyabyaha nta herezo kuzagira, kimwe nuko kugororerwa no kwishima kw'abakiranutsi nabyo bizahoraho mu ijuru. Yesu ubwe akomoza kuri ibyo, avuga ko ko guhanwa mu muriro utazima no kugororerwa mu ijuru byombi bizahoraho (Matayo 25:46). Abanyabyaha rwose bibikiye umujinya n'uburakari bwa Nyagasani. Ariko kandi, abazajugunywa mu muriro bazabyumva ko rwose batarenganye, bemere ko aribo birangayeho (Gutegeka 32:3-5).

Rwose umuriro utazima ni ahantu h'ukuri, si imikino cyangwa ubuhendabana. Ni ahantu ho kubabarizwa no guhanirwa bizamara iteka ryose, nta herezo. Shimira Imana ko, binyuze muri Yesu Kristo, tuzawurokoka (Yohana 3:16, 18, 36).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese koko umuriro w'iteka ubaho?
© Copyright Got Questions Ministries