settings icon
share icon
Ikibazo

Nahawe Ubugingo bw'Iteka?

Igisubizo


Ikibazo: Nahawe Ubugingo bw'Iteka?

Igisubizo:
Bibiliya itwereka ku buryo bugaragara inzira igana ku bugingo bw'iteka. Icya mbere, tugomba kwemera ko twacumuye ku Mana: "Kuko bose bagomye bakivutsa ikuzo ry'Imana" (Abanyaroma 3:23). Twese uko tungana twakoze ibitanogeye Imana, kubera ibyo ntakindi dukwiye uretse igihano, kuko ibicumuro byacu ntahandi biganisha uretse kugomera Uwiteka Imana, nta kindi rero kidukwiye uretse igihano gihoraho iteka. "Nuko rero ingaruka y'icyaha ni urupfu,naho ingabire y'Imana ni ubugingo bw'iteka muri Kristo Yesu Umwami wacu" (Abanyaroma 6:23).

Nyamara, Yesu Kristo,utarangwaho icyaha(1 Petero 2:22), umwana w'Imana iteka ryose yigize umuntu (Yohani 1:1,14) yemera kudupfira ngo aturihire icyiru cy'ibyaha. "Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristo yadupfiriye kandi twari abanyabyaha" (Abanyaroma 5:8). Yesu Kristo yapfiriye ku musaraba (Yohani 19:31- 42), yemera guhannwa mu kigwi cyacu (2Abanyakorinti 5:21). Ku munsi wa gatatu azuka mu bapfuye (1 Abanyakorinti 15:1-4) ahamya atyo ko atsinze icyaha n'urupfu. "Nihasingizwe Imana, se w'Umwami wacu Yesu Kristo, kuko yagiriye impuhwe zayo z'igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yesu Kristo mu bapfuye" (1 Petero 1:3).

Twifashishije ukwemera, tugomba guhindura imitekerereze yacu yerekeranye na Yesu Kristo-uwo ari We, ibyo Yakoze,n'impamvu yabikoze-kugirango dukizwe (Ibyakozwe n'Intumwa 3:19). Niba dushyize ukwemera kwacu muri We, tukagira icyizere mu rupfu rwe yadupfiriye ku musaraba adutangira icyiru cy'ibyaha byacu,tuzagirirwa imbabazi kandi tuzahabwa isezerano ry'ubugingo bw'iteka mu ijuru." Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga umwana wayo w'ikinege,igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw'iteka" (Yohani 3:16). "Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristo ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa" (Abanyaroma 10:9). Ukwemera konyine tugirira igikorwa gihebuje Yesu yakoze ku musaraba niyo nzira y'ukuri ituganisha ku bugingo bw'iteka!" Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera;nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw'ingabire y' Imana" (Abanyefezi 2:8-9).

Niba wifuza kwemera Yesu Kristo nk'Umucunguzi wawe, dore isengesho ryakubera urugero. Uramenye neza ko kuvuga iri sengesho cyangwa se irindi ryose atari byo bizakurokora. Icyizere cyonyine ugirira muri Kristo nicyo gishobora kugukiza icyaha. Iri sengesho ritubere gusa inzira yo kugaragariza Imana ukwemera tuyifitiye no kuyishimira agakiza yaduhaye. "Mana,nzi neza ko nagucumuye ho ko nkwiriye guhannwa. Ariko Yesu Kristo yambereye igitambo ahannwa mu kigwi cyanjye none mbinyujije mu kwemera mufitiye ngirira ikigongwe. Icyzere cyanjye nkigiriye Wowe kugira ngo umpe agakiza. Shimirwa Mana kubera ingabire zawe uduha zitagira uko zisa n'impuhwe zawe-n'ubugingo bw'iteka watugabiye! Amen!"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nahawe Ubugingo bw'Iteka?
© Copyright Got Questions Ministries