settings icon
share icon
Ikibazo

Nahawe imbabazi? Nabona nte imbabazi zituruka ku Mana?

Igisubizo


Mu Byakozwe n'Intumwa 13:38 baragira bati,' Nimumenye rero, bavandimwe ko ari ku bwa Yesu mwamenyeshejwe ibabarirwa ry'ibyaha.'

Imbabazi ni iki kuki jyewe nzikeneye?

Ijambo "imbabazi" risobanura guhanagura urutonde rw'ibyaha, kugira impuhwe, gusiba ideni. Iyo dukoreye nabi abandi dusaba imbabazi kugira ngo twongere tugirane umubano mwiza. Imbabazi ntizitangwa kuko nyiri ukuzaka akwiriye kubabarirwa. Nta muntu ubereye kubabarirwa. Imbabazi ni igikorwa cy'urukundo, impuhwe, ingabire. Kubabarira ni icyemezo umuntu afata kugira ngo yoye kugirira undi ingingimira, akirengagiza ibyamukorewe bidakwiye.

Bibiliya itubwira ko twese dukeneye imbabazi zituruka ku Mana. Twese twaracumuye. Umubwiriza 7:20 agira ati' Koko rero ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura.' 1 Yohani 1:8' Niba tuvuze tuti 'Nta cyaha tugira'tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo.' Icyaha icyo ari cyo cyose gifatwa mbere na mbere nk'igikorwa cyo kwigomeka ku Mana (Zaburi 51:4). Bityo rero, dukeneye cyane rwose imbabazi z'Imana. Niba ibyaha byacu bitababariwe, tuzabaho iteka ryose dushegeshwa n'ingaruka z'ibyaha byacu(Matayo 25:46; Yohani 3:36).

Imbabazi-Nazihabwa nte?

Amahirwe twigirira ni uko Imana ari urukundo kandi ni nyir'impuhwe-ihora yiteguye kutubabarira ibyaha byacu! 2Petero 3:9 agira ati,' . . . Ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n'umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho bakamugarukira.' Imana ishaka kutubabarira, ni yo mpamvu imbabazi zihora zidutegereje.

Ubundi igihano kidukwiriye cy'ibyaha byacu ni urupfu. Mu Banyaroma igice cya mbere 6:23 agira ati,' Nuko rero ingaruka y'icyaha ni urupfu. . .' Nta nyungu dukomora ku gucumura uretse kunambira mu rupfu. Imana, mu mugambi wayo utagira inenge, yigize umuntu-Yesu kristo(Yohani 1:1, 14)Yesu yapfiriye ku musaraba, aratwigurana yemera igihano twagenewe-urupfu.

2 abanyakorinti 5:21 baratwigisha ngo,' Kugira ngo nk'uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n'ineza izaganze mu butungane.' Yesu yapfiriye ku musaraba, aratwigurana! Nkuko ari Imana, urupfu rwa Yesu ruhesha imbabazi ku byaha by'isi nzima. 1 Yohani 2:2 agira ati' Ni nawe gitambo cy'impongano y'ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine ahubwo n'iby'isi yose.' Yesu yazutse mu bapfuye, atangaza ko atsinze icyaha n'urupfu. (1 Abanyakorinti 15:1-28). Himbaza Imana, mu rupfu n'izuka bya Yesu Kristo, mu gice cya kabiri cy'Abanyaroma 6:23 ukuri dusoma,' . . . Naho ingabire y'Imana ni ubugingo bw'iteka muri Kristo Yesu Umwami wacu.'

Urifuza kubabarirwa ibyaha byawe? Mbese wiyumvamo ikiniga kiguhora ku mutima y'uko uri umunyacyaha ukaba usa naho wananiwe kukikura? Imbabazi z'ibyaha byawe zirahari niba ufitiye ukwemera Yesu Kristo yuko ari we mucunguzi wawe. Abanyefezi 1:7 bagira bati,' Ni we dukesha gucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z'ibyaha byacu, ku rugero rw'ubusendere bw'ineza yayo.' Yesu yatwishyuriye ideni, kugirango tubashe kugirirwa imbabazi. Icyo umuntu asabwa gukora cyonyine ni ukwaka imbabazi Imana muri Yesu, ukemera ko Yesu yaturihiye agatanga ubuzima bwe ngo duhabwe imbabazi-kandi azakubabarira! Yohani 3:16-17 adufitiye ubutumwa bwiza cyane bugira buti,' Koko Imana yakunze isi cyane bigera aho itanga umwana wayo w'ikinege, Igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw'iteka. Icyakora Imana ntiyohereje umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza ahubwo yagira ngo akize isi.'

Imbabazi -Mbese koko biroroshye kuzihabwa?

Yego rwose biroroshye! Ntacyo waha Imana ngo iguhembe imbabazi zayo. Ntabwo wagura imbabazi z'Imana. Icyo usabwa cyonyine wazihabwa, ubikesheje ukwemera, ubikesheje ubwiza n'impuhwe z'Imana. Niba ushaka kwemera Yesu Kristo ko ari we Mucunguzi wawe hanyuma ukaronka imbabazi ziturutse ku Mana, dore isengesho wavuga. Kuvuga iri sengesho cyangwa se irindi ryose sibyo bizakurokora. Icyizere cyonyine ugirira muri Kristo nicyo gishobora kugukiza ibyaha. Iri sengesho ritubere gusa inzira yo kugaragariza Imana ukwemera tuyifitiye no kuyishimira Imbabazi yaduhaye.' Mana, nzi neza ko nagucumuye ho ko nkwiriye kandi guhannwa. Ariko Yesu Kristo yambereye igitambo ahannwa mu kigwi cyanjye none mbinyujije mu kwemera mufitiye ngirira ikigongwe. Ikizere cyanjye nkigiriye Wowe kugira ngo umpe agakiza. Shimirwa Mana kubera ingabire zawe uduha zitagira uko zisa hamwe n'impuhwe utugirira! Amen!

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nahawe imbabazi? Nabona nte imbabazi zituruka ku Mana?
© Copyright Got Questions Ministries