settings icon
share icon
Ikibazo

Tugizwe n'ibice bibiri, cyangwa bitatu? Tugizwe n'umubiri, ubugingo n'umwuka, cyangwa umwuka n'ubugingo ni kimwe?

Igisubizo


Intangiriro 1:26-27 hatubwira ko hari ikintu abantu batandukaniyeho n'ibindi biremwa byose. Abantu baremewe kugirana ubusabane n'Imana; niyo mpamvu Imana yaturemanye ibice bigaragara n'ibitagaragara. Ibigaragara ni nk'umubiri, amagufa, inyama, amaraso, n'ibindi byose bibaho iyo umuntu akiriho. Ibitagaragara ni nk'ubugingo, umwuka, ubwenge, ubushake, umutimanama, n'ibindi. Ibi ntabwo bipfana n'umubiri, kuko bikomeza kubaho.

Buri muntu agizwe n'ibyo bice bibiri: ibigaragara n'ibitagaragara. Nta gushidikanya ko buri muntu afite umubiri ugizwe n'uruhu, amaraso, amagufa, inyama, imitsi n'ibindi. Ibikunze gushidikanywaho ni ibice bitagaragara. Ibyanditswe bibivugaho iki? Intangiriro 2:7 havuga ko Muntu yaremanywe umwuka w'ubugingo. Kubara 16:22 hita Imana 'Imana y'imyuka y'abafite imibiri bose', ni ukuvuga abantu. Imigani 4:23 haravuga: 'Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho', bivuga ko umutima ari isoko y'ibitekerezo n'imigambi ya muntu. Ibyakozwe 23:1 hatubwira ko:'Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati 'Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y'Imana kugeza kuri uyu munsi''. Aha Pawulo yashakaga kuvuga umutimanama we, igice cy'umuntu cyitubwira ikibi n'icyiza. Abaroma 12:2 haravuga ngo 'kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya'. Ibi byanditswe, hamwe n'ibindi byinshi tutavuze aha, byose bigenda bivuga bice bitagaragara bya Muntu. Twese rero dufite ibice bigaragara n'ibitagaragara.

Nuko rero, ibyanditswe ntibigarukira ku bugingo n'umwuka. Bigaragara ko hari ukuntu ubugingo, umwuka, umutima, umutimanama ndetse n'ibitekerezo bikorana kandi bihuza. Ariko Ubugingo n'Umwuka nibyo ibindi byose bishingiyeho. None se ubwo ni ukuvuga ko Muntu agizwe n'ibice bibiri (umubiri/umwuka-bugingo) cyangwa bitatu (umubiri/ubugingo/umwuka)? Ntawashobora gukemura izi mpaka burundu, kuko buri ruhande rusa naho rufite ukuri. Icyanditswe gikomeye twavuga ni Abaheburayo 4:12: 'Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira'. Hari ibintu 2 twakura muri iki cyanditswe: ubugingo n'umwuka bishobora gutandukanywa, ariko Imana niyo yonyine ibitandukanya.

Aho guta umwanya wacu dushaka kumva ibiturenze, byaba byiza kandi birahagije kwibuka ko Umuremyi yaturemye mu 'buryo buteye ubwoba kandi butangaje' (Zaburi 139:14).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Tugizwe n'ibice bibiri, cyangwa bitatu? Tugizwe n'umubiri, ubugingo n'umwuka, cyangwa umwuka n'ubugingo ni kimwe?
© Copyright Got Questions Ministries