settings icon
share icon
Ikibazo

Ni gute nakwizera nko nkijijwe?

Igisubizo


Ni gute wamenya nta shiti ko ukijijwe? 1 Yohana 5:11-13 hatubwira ko 'uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho'. None se ninde ufite Umwana? Ni buri wese wamwizeye kandi wamwakiriye (Yohana 1:12). Niba ufite Yesu, ufite ubuzima buhoraho.

Imana ishaka ko twiringira agakiza dufite. Ntabwo twabaho ubuzima bwose bwacu nk'abakristo twibaza buri munsi niba dukijijwe cyangwa tudakijijwe. Niyo mpamvu Bibiliya yerura neza umugambi wo gucungurwa ngo ntihagire uwitiranya: izere Yesu Kristo hanyuma uzakizwa (Yohana 3:16, Ibyakozwe 16:31). Waba wizera ko Yesu ari umukiza, wapfiriye ibyaha byawe (Abaroma 5:8, 2 Abakorinto 5:21)? Niwe wenyine wizeye mu kugucungura? Niba igisubizo ari yego, urakijijwe! Kutagira ishiti ubundi bivuga 'kudashidikanya' ku kintu. Niba wizera ijambo ry'Imana n'umutima wawe wose, ushobora 'kudashidikanya' agakiza kawe.

Yesu ubwe yivugira ko intama zimwemera zose aziha 'ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.'

Duhishira ijambo ry'Imana mu mitima yacu kugira ngo tudacumura (Zaburi 119:11); ibi rero binakubiyemo icyaha cyo kujijinganya no gushidikanya. Izere kandi wishimire ibyo Imana ikubwira, aho guhora ubishidikanya. Dushobora kwemera nta shiti isezerano rya Kristo ko agakiza kacu katazigera gasubirwamo. Kwizera kwacu gushingiye mu rukundo Imana idukunda binyuze muri Yesu Kristo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni gute nakwizera nko nkijijwe?
© Copyright Got Questions Ministries