settings icon
share icon
Ikibazo

Ese niduhura n'inshuti n'abavandimwe mu ijuru tuzabamenya?

Igisubizo


Benshi bavuga yuko ikintu cya mbere bazakora nibagera mu ijuru ari ukureba ababo bitabye Imana. Kandi koko, mu buzima bw'iteka ryose, tuzaba dufite igihe cyose cyo kubonana nabo. Ariko nanone, ntabwo bazaba ari bo ntumbero yacu mu ijuru: tuzahora duhugiye mu kuramya Imana no gutangarira ibyiza byo mu ijuru. Ubwo tuzahura n'abacu, tuzaganira byimazeyo ku buntu n'urukundo by'Imana, ndetse n'imirimo yayo itangaje. Tuzishimira cyane kandi byimazeyo kubasha kuramya Imana turi kumwe n'abizera bose, cyane cyane abo twakundaga ku isi.

None se Bibiliya hari icyo yaba ivuga kuri icyo kibazo? Umwami Sawuli yamenye Samweli ubwo umupfumukazi w'i Endori yahamushikiraga Samweli akamuvana mu bazimu (1 Samweli 28:8-17). Ubwo Dawidi yapfushaka ikibondo cye, yagize ati 'nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi' (2 Samweli 12:23). Dawidi yashakaga kuvuga ko mu ijuru azamenya uwo mwana we, nubwo yapfuye akiri uruhinja. Muri Luka 16:19-31, Aburahamu, Lazaro na wa mukire bose baramenyanye nyuma y'urupfu. Ubwo Yesu yahindurwaga akarabagirana, Mose na Eliya baramenyekanye rwose (Matayo 17:3-4). Muri izo ngero zose, Bibiliya isa naho ivuga ko twese tuzamenywa nyuma y'urupfu.

Bibiliya ivuga ko nitugera mu ijuru, 'tuzasa na we [Yesu] kuko tuzamureba uko ari' (1 Yohana 3:2). Nkuko iyi mibiri yacu twambaye hano ku isi twayikomoye kuri Adamu, iyo tuzazukana izaba isa n'iya Kristo (1 Abakorinto 15:47). 'Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru' kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa' (1 Abakorinto 15:49, 53). Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yamenywe n'abantu benshi (Yohana 20:16, 20, 21:12, 1 Abakorinto 15:4-7). Niba Yesu yaramenywaga mu mubiri we w'umuzuko, natwe rwose tuzaba tumenywa mu yacu.

Kuzongera kubona abacu badutanze mu rupfu ni ibyo kwishimira cyane, ariko Imana niyo izaba intumbero yacu mu Ijuru. Ibyari byo byose, mbega ibyishimo kuzongera kubona abacu mu ijuru, dufatanya kuramya Imana iteka ryose'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese niduhura n'inshuti n'abavandimwe mu ijuru tuzabamenya?
© Copyright Got Questions Ministries