settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku ivanguramoko, kwikanyiza no kurenganya ubundi bwoko?

Igisubizo


Mbere yuko dutangira gusubiza iki kibazo, tubanze twerure: hari ubwoko bumwe gusa, Muntu. Abazungu, abirabura, abahinde, abashinwa, abayahudi, ayo yose ubundi si amoko. Ahubwo, ni ibice bitandukanye bigize inyokomuntu. Abantu bose bateye kimwe (nubwo hari udutandukanyirizo dukeya). Ikindi cya ngombwa nanone ni ukwibuka ko twese twaremwe mu ishusho imwe yo gusa n'Imana (Intangiriro 1:26-27). Ikindi, Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo adupfire (Yohana 3:16). 'Abari mu isi' bivuga amoko yose.

Imana ntirobanura cyangwa ngo ikundwakaze bamwe kurusha abandi (Gutegeka 10:17, Ibyakozwe 10:34, Abaroma 2:11, Abefeso 6:9); natwe rero twagombye kubyirinda. Yakobo 2:4 havuga ko abagaragaza ivangura baba ari 'abacamanza batekereza ibidakwiriye'. Ahubwo twakwiye gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda (Yakobo 2:8). Mu Isezerano rya Kera, Imana yagabanyije abantu mu 'moko' abiri: Abisirayeli n'Abapagani. Impamvu nuko Imana yashakaga guhindura Isirayeli abatambyi b'amahanga yose. Siko Abisirayeli babifashe ariko, kuko bo buzuye ubwibone batangira kunena abanyamahanga. Ibyo byakuweho na Yesu Kristo, ubwo yakuragaho urwo rukuta rwo kunenana (Abefeso 2:14). Ivanguramoko, uko ryaba rikozwe kose, ryaba ari ukurenganya cyangwa kwikanyiza, ni icyasha gikomeye ku murimo Yesu yakoreye ku musaraba.

Yesu adutegeka gukundana nkuko nawe yadukunze (Yohana 13:34). Iyo Imana iza kuba ivangura, natwe ubwo twari kugenza dutyo. Muri Matayo 25, Yesu ahishura ko icyo dukoreye umwe muri twe (uwari we wese), tuba tugikoreye Yesu. Iyo tugize uwari we wese dukandamiza, tuba dukandamije ishusho y'Imana; tuba tubabaza uwo Imana ikunda kandi Yesu yapfiriye.

Ivanguramoko, mu buryo cyangwa ubukare ubwari bwo bwose byakorwamo, ni icyorezo cyaritse muri iyi si yacu kuva kera cyane. Abakorerwa iryo vangura nabo ariko bagomba kwibuka ko bagomba kubabarira. Abefeso 4:32 haravuga ngo: 'mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo'. Biroroshye kuvuga ko abavangura amoko badakwiye kubabarirwa, ariko ni ukwibuka ko nta numwe muri twe wari ukwiye kubabarirwa n'Imana, ariko iratubabarira. Hanyuma abavangura amoko bose, bagomba kwihana. 'Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka' (Abaroma 6:13).

Isengesho ryacu nuko hose biba nkuko Abagalatiya 6:28 havuga 'none ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku ivanguramoko, kwikanyiza no kurenganya ubundi bwoko?
© Copyright Got Questions Ministries