settings icon
share icon
Ikibazo

Itorero (kiliziya) ni iki?

Igisubizo


Abantu benshi bakunze kumva ko itorero ari inyubako cyangwa inzu. Ariko uku siko Bibiliya ibivuga. Ijambo 'itorero' biva ku ijambo ry'ikigereki ekklesia (akaba ari nayo nkomoko y'ijambo 'Kiliziya'), bivuga 'ikoraniro' cyangwa 'abahamagawe'. Nuko rero, inkomoko y'ijambo 'itorero' ntabwo ari inyubako, ahubwo ni abantu. Birasekeje ukuntu akenshi iyo ubajije umuntu itorero asengeramo, akurangira inzu asengeramo. Abaroma 16:5 haravuga ngo 'muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo', byerekana ko intumwa Pawulo yatashyaga itorero risengera mu rugo (cyangwa inzu). Ntiyashakaga kuvuga inzu rero, ahubwo yavugaga ihuriro ry'abizera basengera muri iyo nzu.

Itorero ni umubiri wa Kristo, we akaba ari umutwe. Abefeso 1:22-23 havuga ko 'kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y'ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose'. Umubiri wa Kristo ugizwe n'abamwizera bose, kuva ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe 2) kugeza ubwo azagarukira. Umubiri wa Kristo wavugwa mu buryo 2:

1) Itorero rusange (universal) ririmo abafitanye ubusabane na Yesu Kristo bo ku isi yose. 'Kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe' (1 Abakorinto 12:13). Iki cyanditswe kitubwira ko uwizera wese ari urugingo rw'umubiri wa Kristo, akaba yarahawe Umwuka Wera nk'ikimenyetso. Nuko rero, itorero rusange rigizwe n'abakiriye Yesu kandi bakamwizera nk'Umucunguzi wabo. Abo bizera ariko bagomba guhura n'abandi babegereye bagasabana kandi bagasubizanyamo imbaraga. Iryo niryo torero ry'ibanze (local).

2) Itorero ry'ibanze (local) risobanurwa muri Abagalatiya 1:1-2 'Pawulo ('), jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya'. Aha birumvikana ko muri Galatiya hari amatorero menshi ' ayo twita amatorero y'aho abizera baba. Ababatisita, Abaporoso, Abagatolika, n'abandi bose, si itorero (mu buryo bwa rusange), ahubwo ni ihuriro ry'abizera baturanye, bahurira hamwe. Twongere tubishimangire, itorero rusange (universal) rigizwe na buri wese wizeye Yesu. Ariko buri wese muri abo afite aho ahurira n'abandi bizera baturanye, bagasabana; iryo niryo torero ry'ibanze (local).

Muri make rero, itorero rusange si inzu, inyubako cyangwa izina. Bibiliya yerura neza ko itorero ari umubiri wa Kristo- abo bose bizeye Kristo nk'Umucunguzi wabo (Yohana 3:16; 1 Abakorinto 12:13). Amatorero atandukanye tubona (ay'ibanze) ni aho abizera bari mu gace kamwe bahurira. Iryo torero ry'ibanze niho abakristo bahurira bagakora imirimo y'umubiri wa Kristo dusanga muri 1 Abakorinto 12: gufashanya, gukomezanya no guhugurana mu bumenyi n'ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Itorero (kiliziya) ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries