settings icon
share icon
Ikibazo

Ijuru rishya n'isi nshya ni iki?

Igisubizo


Abantu benshi bakunze kwibeshya ku birebana n'uko ijuru rimeze. Ibice 21-22 byo mu gitabo cy'Ibyahishuwe biduhishurira uko ijuru rishya n'isi nshya bimeze. Nyuma y'imperuka, iri sanzure ndetse n'iyi si bizakurwaho, maze bisimburwe n'irindi sanzure n'isi nshya. Ni muri iyo si nshya abizera bazabamo ubuziraherezo. Mu yandi magambo, iyo si nshya niryo 'juru' tuzabamo iteka ryose. Ni kuri iyo si nshya hazabamo Yerusalemu nshya, umurwa w'Imana. Ni muri iyo si nshya hazabamo amarembo yubakishije amasaro, ndetse na ya mihanda ishashemo izahabu.

Ijuru ' cyangwa isi nshya ' ni ahantu h'ukuri tuzatura, ubwo tuzaba twarahawe imibiri mishya (1 Abakorinto 15:35-38). Kuvuga ko ijuru riba mu 'bicu' ntaho tubisoma muri Bibiliya. Kuvuga ko tuzabaho 'nk'imyuka ireremba mu ijuru' nabyo ntibiri muri Bibiliya. Ijuru abizera bazatuzwamo ni umugabane mushya uzaremwa, uzira inenge. Iyo si nshya nta cyaha kizayirangwamo, nta nabi, indwara, kubabara cyangwa se urupfu. Birashoboka ko wenda izaba isa n'iyi turimo, wenda izaba ari nayo yaremwe bundi bushya, ariko ibyari byo byose nta muvumo w'icyaha uzayibamo.

Ijuru rishya se? Mu gusubiza iki kibazo, tugomba kwibutsa ko ku ba kera, 'ijuru' byavugaga ikirere n'isanzure riri hanze y'umugabane wacu, ndetse n'aho Imana ituye. Nuko rero, iyo mu Ibyahishuwe 21:1 bavuga ngo ijuru rishya, birashoboka cyane ko rwose bishaka kuvuga ko isanzure (universe) ryose rizongera kuremwa bundi bushya ' isi nshya, ikirere gishya ndetse n'isanzure rishya. Bigaragara ko n'ijuru ry'ubuturo bw'Imana rizongera rikaremwa, kugira ngo habeho itangiriro rindi rishya, haba mu buryo bw'Umwuka n'ibifatika.

None se niba tuzaba ku isi nshya, tuzajya tubasha gutembera mu isanzure ryose? Birashoboka rwose, ariko nta cyabyemeza, ni ugutegereza tukazareba. Aho gufora no guhimbira Bibiliya, reka tugume mu mbibi z'ibyo Imana yashatse ko tumenya ubu.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ijuru rishya n'isi nshya ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries