settings icon
share icon
Ikibazo

Gutuka Umwuka Wera bivuga iki?

Igisubizo


Icyaha cyo gutuka Umwuka Wera tukibona muri Mariko 3:22-30 na Matayo 12:22-32. Aha ijambo 'gutuka' rifite insobanuro yo 'gukora kirazira, sakirirego'. Aya magambo yombi yakoreshwa mu gusobanura ibyaha bikaze nko kuvuma Imana cyangwa gusuzugurana ubushake ibintu byose birebana n'Imana. Iki cyaha cyo 'gutuka Umwuka Wera' (Matayo 12:31) ariko cyo ntigisanzwe. Muri Matayo 12:31-32, abafarizayo nubwo biboneraga mu buryo bweruye ko ibitangaza Yesu yakoraga byari kubw'imbaraga z'Umwuka Wera, baranangiye bemeza ko abikoreshwa na dayimoni yitwa 'Belizebuli' (Matayo 12:24). Usuzumye Mariko 3:30, usanga Yesu yerura neza uburyo 'batutse Umwuka Wera'.

Iki cyaha bagikoze ubwo bashinjaga Yesu kuba yuzuye abadayimoni kandi bazi neza ko yuzuye Umwuka Wera. Kubw'ibyo rero, icyo cyaha cyo gutuka Umwuka Wera ntigishobora kongera gukorwa muri iki gihe. Yesu Kriso ntakigendera ku isi, kuko yicaye iburyo bwa Data. Ubu Yesu ntagaragara nk'umuntu ari gukora ibitangaza, ngo abe yashinjwa ko ari Satani aho kuba Umwuka Wera. Wenda urugero rwegereye rw'icyo cyaha ni ukubona igitangaza cy'imbuto zo kwihana no gukizwa k'umukristo, byose ukabyitirira Satani cyangwa ikuzimu, aho kwemera ko ari ibimenyetso kuzura Umwuka Wera.

Mu gihe cyacu, kimwe no gutuka Umwuka Wera, kwinangira umutima ku byizerwa nacyo ni icyaha kitababarirwa. Nta mbabazi ku muntu upfanye umutima utizera. Gukomeza kwima amatwi impanuro z'Umwuka Wera zigusaba kwizera Yesu Kristo nicyo cyaha kitababarirwa. Ibuka Yohana 3:16 'Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho'. Ukomereje muri icyo gice, ubona ahavuga ngo 'uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we' (Yohana 3:36). Uburyo bwizewe bwo kutababarirwa n'Imana ni ukuba 'mu batizera', kuko uba 'utumvira Umwana'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Gutuka Umwuka Wera bivuga iki?
© Copyright Got Questions Ministries