settings icon
share icon
Ikibazo

Ni irihe banga mu kubaka urugo rukomeye?

Igisubizo


Intumwa Pawulo yavuze ko umugore aba 'ahambiriye' ku mugabo we igihe cyose umugabo aba akiriho (Abaroma 7:2). Aha icyo atwigisha nuko urupfu rwonyine arirwo rutandukanya umurunga wo gushyingiranywa. Iri ni itegeko ry'Imana; ariko muri ibi bihe turimo, gutandukana kw'abashakanye bisigaye bigezweho pe. Mu bihungu byateye imbere ho, urugo rumwe kuri ebyiri (51%) rutangira rurahira ngo 'tuzatandukanywa n'urupfu cyangwa kugaruka kwa Kristo' ntizitera kabiri zitararenga iyo ndahiro.

Ikibazo rero, ni gute twakomeza ingo zacu ngo zizarambe? Icya mbere kiruta byose, ni ukwizera no kumvira Imana n'Ijambo ryayo. Iri ni ihame rigomba kuba ryemeranyijweho n'abashakana mbere y'ubukwe. Imana iravuga ngo 'Ese babiri bajyana batasezeranye' (Amosi 3:3). Ku bakijijwe bose, bivuga ko batatangirana urugendo n'udakijijwe. 'Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite?' (2 Abakorinto 6:14). Iri hame ryonyine rigiye ryubahwa mu kurambagiza ryakiza ibibazo byinshi bivuka nyuma yo gushakana mu ngo nyinshi hanze aha.

Irindi hame nuko umugabo agomba kubaha Imana, kandi agakunda, akubaha kandi akabera ingabo ikingira umugore we, nkuko abikorera umubiri we bwite (Abefeso 5:25-31). Nanone, umugore agomba kubaha Imana kandi akanagandukira umugabo we nk'uko agandukira 'Umwami wacu' (Abefeso 5:22). Impamvu y'ibyo nuko urukundo hagati umugore n'umugabo ari ishusho y'ubusabane bwa Kristo n'Itorero rye. Yesu yitangiye itorero rye, ararikunda, araryubaha kandi akaryubahisha, kandi anarikingira byinshi bishaka kuryangiza (Ibyahishuwe 19:7-9).

Ubwo Imana yaremaga Eva ikamushyingira Adamu mu bukwe bwa mbere bwabayeho, yaremwe 'nk'akara ko mu mara ye, igufa ryo mu magufa ye' (Intangiriro 2:23-24). Kuba umubiri umwe birenze uyu mubiri ufatika. Bivuga guhuza maze ubwenge n'umutima bikaba ikintu kimwe. Ubu busabane burenze kure cyane amarangamutima twiyumvamo, kuko bugera mu kuba umwe mu buryo bw'umwuka abashakanye bageramo iyo biyeguriye Imana. Ubwo busabane ntabwo bushingira kuri 'njyewe n'utwanjye', ahubwo bushingira kuri 'twebwe n'utwacu'. Iri ni rimwe mu mabanga akomeye y'urugo ruzaramba.

Gusigasira urugo ngo rurambe igihe bombi bakiriho bigomba kuraza ishinga abashakanye bombi. Gukomeza ubusabane bwacu n'Imana burya bijyana no gusigasira ubusabane bwawe n'uwo mwashakanye, kandi kuramba k'ubwo busabane bwombi bihesha Imana icyubahiro.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni irihe banga mu kubaka urugo rukomeye?
© Copyright Got Questions Ministries