settings icon
share icon
Ikibazo

Hari ikibazo ko umukristo yashakana cyangwa yarambagiza umupagani?

Igisubizo


Kurambagizanya n'umupagani si byiza ku mukristo, ndetse ntibinakwiye ko bashakana. 2 Abakorinto 6:14 hatubwira ko tutagomba 'kwifatanya' n'abatizera. Icyo bishaka kuvuga nuko babiri badahuje badashobora gukururira umugozi umwe. Aho kugira ngo bahuze imbaraga, ahubwo bagera aho bakaryana bo ubwabo. Nubwo iki cyanditswe bisa n'aho kitavuga ku ngo no gushakana ku by'umwihariko, nabyo rwose mu bivugwa birimo. Iki cyanditswe kandi gikomeza kivuga ko nta huriro riri hagati ya Kristo na Beliyali (Satani). Nta gushyira hamwe mu Mwuka gushoboka mu rugo rw'umukristo n'umupagani. Pawulo akomeza kwibutsa abizera ko ari ingoro za Mwuka Wera, winjiye mu mitima yabo ubwo bakiraga agakiza (2 Abakorinto 6:15-17). Kubw'iyo mpamvu, bagomba kwitandukanya n'isi (kuba mu isi ariko ntibabe ab'isi); nta handi hakomeye cyane ibyo bigomba kwitonderwa kurusha mu rushako.

Bibiliya kandi ituburira ngo 'Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza' (1 Abakorinto 15:33). Kugirana ubusabane bwihariye mu rukundo n'umupagani bishobora kukubera ikigusha mu buzima bwawe bwa Gikristo. Duhamagarirwa kubwiriza abapagani, ntidusabwa komatana nabo. Ntimutwumve nabi, nta kibazo rwose gucudika n'abadakijijwe, mukagirana ibiganiro, mukaba inshuti rwose, ariko ni aho bigomba kugarukira. None se utangiye kurambagiza umupagani, ni iki waba ugamije koko, kwikundanira cyangwa kumubwiriza ibya Kristo? Uramutse ushakanye na we se, ni gute mwakubaka ubusabane bwo mu mwuka? Ni gute rwose wakumva ko wagira urugo rukomeye kandi ruzira umuze niba mutanumvikana ko ngingo ibanziriza izindi: Umwami Yesu Kristo?

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Hari ikibazo ko umukristo yashakana cyangwa yarambagiza umupagani?
© Copyright Got Questions Ministries