settings icon
share icon
Ikibazo

Ese ni byiza gukomeza gusengera ikintu, cyangwa dukwiye gusengera ikintu rimwe gusa?

Igisubizo


Muri Luka 18:1-7, Yesu aca umugani ashaka kwerekana ko tutagomba kwirara mu gusengera ikintu. Avuga inkuru y'umupfakazi wegereye umucamanza w'umugome ngo amurenganure. Nubwo bigitangira atabishakaga, uwo mucamanza yageze aho aramurenganura kubera ko umupfakazi yakomeje kumwinginga. Yesu yashakaga kuvuga ko niba umucamanza w'umugome yarageze aho akumva gusaba kw'umwinginga, Imana yo idukunda kandi igira neza izasubiza amasengesho y''intore zayo'. Iyi nkuru ntabwo itwigisha, nkuko bamwe babikeka, ko gukomeza kwingingira Imana ikintu runaka, nta kundi igera aho ikakiduha. Ahubwo Imana isezeranya guhorera abayo, kubarenganura, gukosora amakosa yabo kandi ikabakura mu banzi bayo. Ibyo ibikorera ubukiranutsi, ubutabera, no kwanga icyaha byayo; mu gusubiza amasengesho yacu, ikomeza amasezerano yayo kandi ikerekana imbaraga zayo.

Yesu kandi asobanura ajimije icyo isengesho ari cyo muri Luka 11:5-12. Kimwe n'iyo nkuru y'umucamanza w'umugome, Yesu atubwira ko niba umuntu yakwemera kurushywa no gufasha mugenzi we, Imana yo ubwayo idukunda ntacyo tuzayiburana kuko ntakiyirushya. Aha nanone, ntabwo Yesu yashakaga kuvuga ko azaduha ibyo tuzasaba byose nidukomeza kumwinginga. Icyo Imana isezeranya abayo ni ibyo bakeneye, si ibyo bashaka. Kandi izi ibyo dukeneye kuturusha ubwacu. Iryo sezerano risubirwamo muri Matayo 7:7-11 na Luka 11:13, aho 'impano isumba izindi' ari Mwuka Wera uvugwa.

Yesu yifashishije izi nkuru zombi ngo adukangurire kutirara mu gusenga. Nta kibazo rwose gukomeza gusengera ikintu runaka. Niba uziko icyo usengera kiri mu bushake bw'Imana (1 Yohana 5:14-15), gisengere ubutitsa kugeza igihe uzasubirizwa cyangwa Imana izakura icyo cyifuzo mu mutima wawe. Akenshi hari ubwo Imana itoranyamo ko dutegereza igihe runaka ngo tubone ibyo twasengeye, ishaka kutwigisha kwihangana no guhozaho. Hari n'igihe ibyo dusengera biba biri mu bushake bw'Imana, ariko igihe cyabyo kikaba kitaragera. Yewe, hari n'igihe dusengera ibitari mu bushake bw'Imana ku buzima bwacu, igahita isubiza 'oya'. Ni ngombwa kumva ko gusenga atari uburyo tubwira Imana icyo dushaka; ahubwo burya ni umuyoboro Imana itubwiriramo icyo ishaka.

Komeza usenge, ukomange, komeza uhamagare Imana kugeza igihe izagusubiriza cyangwa ikaguhishurira ko ibyo usengera bitari mu bushake bwayo ku buzima bwawe.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese ni byiza gukomeza gusengera ikintu, cyangwa dukwiye gusengera ikintu rimwe gusa?
© Copyright Got Questions Ministries