settings icon
share icon
Ikibazo

Abana b'Imana n'abakobwa b'abantu bavugwa mu Itangiriro 6:1-4 ni bande?

Igisubizo


Itangiriro 6:1-4 havuga inkuru irimo abana b'Imana n'abakobwa b'abantu. Hari impaka zitandukanye kubo abo bana b'Imana aribo, n'impamvu abana babyaranye n'abakobwa b'abantu bakuze bakaba barebare banini.

Hari uburyo butatu butandukanye abo bana b'Imana basobanurwa: 1) bari abamalayika birukananywe mu ijuru na Satani, 2) bari abami bakomeye bo kw'isi, cyangwa 3) ni abakomotse kuri Seti bariho babyarana n'abakomotse kuri Kayini. Abavuga ko bari abamalayika bashingira cyane ko Isezerano rya Kera rikunze kwita abamalayika 'abana b'Imana' (Yobu 1:6, 2:1, 38:7). Ikibazo ariko kikavukira muri Matayo 22:30, aho tubwirwa ko abamalayika badashaka abagore. Bibiliya ntaho ivuga na hamwe ko abamalayika ari abagabo cyangwa abagore, cyangwa ko bashobora kubyara. Abashyigikiye 2) na 3) ntabwo bo bahura n'iki kibazo.

Ariko nanone, ikibazo 2) na 3) bafite nuko ari ibisanzwe ko abagabo babyarana n'abagore, kandi abana babo ntibabe 'barebare banini', 'za ntwari za kera zari ibirangirire'. None se, ni ukubera iki byarakaza Imana bigatuma yiyemeza gusuka umwuzure ku isi (Itangiriro 6:5-7), kandi nta na hamwe yabujije urubyaro rwa Seti gushaka kwa Kayini? Ntawe uhakana ko icyemezo Imana yafashe muri Itangiriro 6:5-7 cyatewe n'umujinya yari itewe n'ibyo yaboneye muri Itangiriro 6:1-4. Aha niho twagaruka inyuma, tukavuga ko kuba abamalayika baryamana n'abana b'abantu byatera Imana iseseme, ikamanura umwuzure nk'uriya.

Nkuko twabivuze, kuvuga ko abo bari abamalayika byanyomozwa na Matayo 22:30 'mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru'. Ariko rero, iki cyanditswe ntabwo kivuga ko 'abamalayika badashobora kurongora'. Havuga gusa ko abamalayika batarongora. Ikindi, Matayo 22:30 ivuga ku 'bamalayika bo mu ijuru'. Ntabwo havuga ku bamalayika birukanywe mu ijuru, batumvira ku bushake bw'Imana kandi bashaka no kudobya imigambi yayo. Kuba abamalayika b'Imana batarongora cyangwa ngo basambane ntibivuga ko Satani n'abadayimoni be batabikora.

Maze rero, 1) nicyo gisobanuro cyaba cyumvikana kurusha ibindi byombi. Yego, byaba bisekeje kuvuga ko abamalayika batagira igitsina, nyuma tukavuga ko 'abana b'Imana' ari abamalayika birukwanywe mu ijuru babyaranye n'abakobwa b'abantu. Ariko nanone, nubwo abamalayika ari imyuka (Abaheburayo 1:14), bashobora kugaragara bafite umubiri w'abantu (Mariko 16:5). Abanya-Sodomu na Gomora bashakaga kuryamana n'abamalayika babiri bari kumwe na Loti (Itangiriro 19:1-5). Birashoboka ko abantu bashobora kwambara umubiri w'umuntu, kugeza no kuba basambana bakanabyara. Twakwibaza nanone tuti ni ukubera iki abadayimoni badakora aya marorerwa kenshi? Bigaragara ko Imana yaboshye abadayimoni bakoze aya mahano, kugira ngo abandi badayimoni batinyireho (soma Yuda 6). Abanditsi, abahanga n'abashakashatsi b'Abisirayeli ba kera ntabwo bashidikanyaga ko abadayimoni aribo 'abana b'Imana' bavugwa mu Itangiriro 6:1-4.

Nubwo nanubu impaka zigihari hagati y'abahanga muri Bibiliya, kuvuga ko Itangiriro 6:1-4 hatubwira ku kubyarana kw'abadayimoni n'abakobwa b'abantu nibyo bifite ireme mu buryo bw'ubusobanuro bwa Bibiliya ndetse n'amateka.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Abana b'Imana n'abakobwa b'abantu bavugwa mu Itangiriro 6:1-4 ni bande?
© Copyright Got Questions Ministries