settings icon
share icon
Ikibazo

Bisobanura iki kwemera ko Yesu akubera umucunguzi wawe bwite?

Igisubizo


Ikibazo: Bisobanura iki kwemera ko Yesu akubera umucunguzi wawe bwite?

Igisubizo:
Wamaze kwemera Ko Yesu akubera umucunguzi wawe bwite? Kugirango wumve neza iki kibazo, ugomba mbere na mbere gusobanukirwa icyo amagambo "Yesu Kristo" "wawe bwite" "umucunguzi" avuga.

Yesu Kristo ni nde? Abantu benshi bazi Yesu Kristo ko ari umuntu mwiza, umwigisha mukuru, cyangwa se umuhanuzi woherejwe n'Imana.Ibyo byose tuvuze kuri Yesu nibyo pe, ariko ntibisobanura ku buryo bwuzuye uwo Yesu ari we mu by'ukuri. Bibiliya itubwira ko Yesu ari Imana yigize umuntu, Imana igaragara nk'umuntu (reba Yohani 1:1,14). Imana yaje ku isi kutwigisha, kutuvura, kudukosora, kutubabarira-kudupfira! Yesu ni Imana, umuremyi, Umwami utugenga. Urabyemera?

Umucunguzi bisobanura iki? Kuki dukeneye Umucunguzi?Bibiliya itubwira ko twese twacumuye; twese twakoze ikibi (Abanyaroma 3:10-18). Ingaruka z'icyo cyaha twakoze, ni uko twese Imana yaturakariye tukaba dukwiye guhannwa. Igihano nyacyo cyonyine ku byaha twakoreye Imana Uwiteka Uhoraho ni igihano gihoraho (Abanyaroma 6:23; Ibyahishuwe 20:11-15). Ngiyo impamvu dukeneye umucunguzi!

Yesu Kristo yaje ku isi kandi atubera igitambo. Urupfu rwa Yesu ni icyiru gihoraho cy'ibyaha byacu (2 Abanyakorinti 5:21). Yesu yapfuye kugira ngo yishyure umwenda w' igihano cy'ibyaha byacu (Abanyaroma 5:8). Yesu yadutangiye ikiguzi ngo twebwe tutagira icyo twishyuzwa. Ukuzuka kwa Yesu mu bapfuye ni ikimenyetso cy'uko yatwishyuriye ku buryo bwuzuye igihano cy'ibyaha byacu. Niyo mpamvu Yesu ari we mucunguzi wenyine rukumbi (Yohani 14:6; Ibyakozwe n'Intumwa 4:12). Ufitiye icyizere Yesu ko ari we Mucunguzi wawe?

Yesu ni Umucunguzi "wawe bwite"? Abantu benshi bafata Ubukristo nk'aho ari ukujya mu rusengero gusa,bagakora imihango kandi hakagira bimwe mu byaha badakora. Ubwo si bwo Bukristo. Ubukristo nyabwo ni ukugirana umubano wihariye na Yesu Kristo. Kwemera ko Yesu akubera Umucunguzi wawe bwite bisobanura gushyira muri we ukwemera kwawe bwite hamwe n'icyizere cyose. Nta n'umwe ukizwa n'ukwemera kw'abandi. Nta n'umwe ubabarirwa abikesha ko hari ibikorwa yakoze. Inzira rukumbi yo gukizwa ni ukwemera ku giti cyawe Yesu ko ari umucunguzi wawe, kugira icyizere ko urupfu rwe ari icyiru cy'ibyaha byacu kandi ko izuka rye ari ingwate y'ubugingo buhoraho (Yohani 3:16). Mbese Yesu ku giti cye ni Umucunguzi wawe?

Niba ushaka kwemera Yesu ho Umucunguzi wawe bwite, bwira Imana amagambo akurikira. Umenye neza ko kuvuga iri sengesho cyangwa se irindi ryose sibyo bizakurokora. Icyizere cyonyine ugirira muri Kristo n'icyiru yagutangiye ku musaraba nicyo gishobora kugukiza ibyaha. Iri sengesho ritubere gusa inzira yo kugaragariza Imana ukwemera tuyifitiye no kuyishimira agakiza yaduhaye." Mana, nzi neza ko nagucumuye ho ko nkwiriye kandi guhannwa. Ariko Yesu Kristo yambereye igitambo ahannwa mu kigwi cyanjye none mbinyujije mu kwemera mufitiye ngirira ikigongwe.Nakiriye ingabire y'impuhwe zawe kandi icyizere cyanjye cyose ngishyize muri wowe ngo unyihere agakiza. Nemeye Yesu ko ambera Umucunguzi ku giti cyanjye! Shimirwa Mana kubera ingabire zawe uduha zitagira uko zisa n'impuhwe zawe! Amen!

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bisobanura iki kwemera ko Yesu akubera umucunguzi wawe bwite?
© Copyright Got Questions Ministries