settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese hari ubundi buzima nyuma y'urupfu?

Igisubizo


Mbese hari ubundi buzima nyuma y'urupfu? Bibiliya ivuga itya: 'Umuntu wabyawe n'umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho. Avuka nk'ururabyo, maze agacibwa. Ahita nk'igicucu kandi ntarame'..Umuntu napfa, azongera abeho' (Yobu 14:1-2, 14)?

Nka Yobu, ugereranije hafi yacu twese twagiye duhinyuzwa n'iki kibazo. Mu by'ukurii bigenda bite iyo tumaze gupfa? Ubuzima buba burangiriye aho? Mbese ubuzima ni urugi rwikaraga rugenda rugaruka ku isi kugira ngo dusoze neza gukomera kwacu? Mbese abantu bose bajya ahantu hamwe, cyangwa se tujya ahantu hatandukanye? Mbese koko hariho ijuru n'umuriro utazima, cyangwa se n'ibyo twibwira mu mitima yacu gusa?

Bibiliya itubwira ko hatariho gusa ubuzima nyuma yo gupfa, ahubwo habaho ubugingo buhoraho, bwiza cyane ku buryo 'Ibyo ijisho ritigeze kureba, n'ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda' (1 Abakorinto 2:9). Yesu Kristo, Imana mu mubiri, yaje kuri iyi si, kugira ngo aduhe impano y'ubugingo buhoraho. 'Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha' (Yesaya 53:5).

Yesu yabaye impongano y'ibyaha byacu kandi atanga ubuzima Bwe bwose kutubera igitambo. Nyuma y'iminsi itatu, yerekana ko yatsinze urupfu, asohoka mu gituro ari mu Mwuka no mu mubiri. Aguma ku isi iminsi mirongo ine kandi ibyo byabonywe n'abahamya ibihumbi n'ibihumbi, mbere y'uko asubira mu buzima Bwe buhoraho, iwe mu ijuru. Mu Abaroma 4:25 haravuga ngo: 'Yatangiwe ibicumuro byacu kandi azurirwa kugira ngo dutsindishirizwe.'

Kuzuka kwa Kristo byaramamaye cyane. Intumwa Pawulo yahinyuje abantu, abaza ubwe ababyiboneye n'amaso yabo, kugira ngo icyo gikorwa gihabwe agaciro, kandi nta n'umwe washoboye kuvuguruza ukuri kwacyo. Kuzuka kwa Yesu ni ibuye ry'imfuruka ku myizerere y'Abakristo; kubera ko Kristo yazuwe mu bapfuye, natwe tugomba kwizera ko tuzazurwa.

Pawulo yagiriye iyi nama bamwe mu Bakristo ba mbere, batizeraga: 'Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka' (1 Abakorinto 15:12-13).

Kristo yabaye umuganura w'abasinziriye bazazurwa. Urupfu rw'umubiri rwazanywe n'umuntu umwe, Adamu, dukomokaho twese. Ariko, abantu bose bakiriwe mu muryango w'Imana, biciye mu kwizera Yesu Kristo, bazahabwa ubuzima bushya (1 Abakorinto 15:20-22). Kandi ubwo Imana yazuye umubiri w'Umwami Yesu, n'imibiri yacu niko izazurwa, Yesu nagaruka (1 Abakorinto 6:14).

N'ubwo natwe dushobora kuzazuka, bose ntibazagira rimwe mu ijuru. Guhitamo ni ukw'umuntu ku giti cye muri ubu buzima, kugira ngo amenye ko azajya kubayo ubuziraherezo cyangwa niba atazajyayo. Bibiliya ivuga ko twagenewe gupfa rimwe gusa, hanyuma yaho hakaza urubanza (Abaheburayo 9:27). Abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho mu ijuru, ariko abakiranirwa bo bazajya mu ihaniro ry'iteka, cyangwa mu muriro utazima (Matayo 25:46).

Umuriro utazima, kimwe n'ijuru, ntabwo ari uburyo bw'imibereho, ahubwo ni ahantu nyaho, h'ukuri rwose. Ni ahantu abakiranirwa bazabonera umujinya w'Imana udashira, uhoraho iteka ryose. Bazababazwa cyane mu buryo bw'umwuka, mu bitekerezo no mu mubiri, ububabare buterwa n'isoni z'ibyo bakoze, ubutamenya n'agasuzuguro.

Mu muriro utazima hagereranywa nk'ikuzimu (Luka 8:31), urwobo rw'ikuzimu (Ibyahishuwe 9:1), cyangwa inyanja yaka umuriro n'amazuku, aho abari yo bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose (Ibyahishuwe 20:10). Mu muriro utazima, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, bigaragaza umubabaro mwinshi cyane n'umujinya (Matayo 13:42). Aho urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime (Mariko 9:48). Imana ntinezezwa n'urupfu rw'umunyabyaha, ahubwo yifuza ko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ze maze akabaho (Ezekiyeli 33:11). Ariko nta gitugu izadushyiraho ngo twumvire; niduhitamo kuyitera umugongo, nta kundi ishobora kubigenza, keretse kuduha ibyo twifuza kwiberamo - tutari kumwe Nayo.

Ubuzima kuri iyi si ni ikigeragezo, n'ukwitegura ibigiye kuza. Ku bizera, ibi ni ubugingo buhoraho, hafi y'Imana. Bityo rero, twakiranuka dute ngo dushobore kubona ubwo bugingo buhoraho? Hari inzira imwe gusa'kwemera no kwizera Umwana w'Imana, Yesu Kristo. Yesu yaravuze ati: 'Ninjye kuzuka n'ubugingo. Unyizera n'aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho, unyizera ntazapfa iteka ryose...' (Yohana 11:25-26).

Impano y'ubuntu y'ubugingo buhoraho iteganyirijwe buri muntu, ariko bisaba ko twiyanga tukigomwa ibinezeza bimwe byo kuri iyi si kandi tukiyegurira Imana. 'Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we' (Yohana 3:36). Nyuma y'urupfu, ntituzagira amahirwe yo kwihana ibyaha byacu, kuko nitureba Imana amaso ku maso, ntituzaba tugifite guhitamo, keretse kuyizera. Imana ishaka ko tuyigarukira bidatinze mu kwizera no mu rukundo. Iyo twakiriye urupfu rwa Yesu Kristo nk'ikiguzi cy'ibyaha byacu byo kwigomeka ku Mana, ntabwo tuba twizeye gusa guhabwa ubuzima bufite intego kuri iyi si, ahubwo tuba dufite n'icyizere cy'ubugingo buhoraho, turi kumwe na Kristo.

Niba wifuza kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wawe, dore isengesho ry'icyitegererezo. Ibuka ko kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, atari ryo rizaguhesha agakiza. Kwizera Yesu Kristo, ni byo byonyine bishobora kuguhesha imbabazi z'ibyaha byawe. Iri sengesho ni uburyo bworoshye bwo kugaragariza Imana ko uyizera kandi ko uyishimira kuba yarakugiriye imbabazi. "Mana, nzi neza ko nagucumuyeho none nkwiriye igihano. Ariko Yesu Kristo yemeye guhabwa igihano nari nkwiriye, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Ndakwizeye umpe agakiza. Urakoze k'ubw'Ubuntu n'imbabazi zawe bitangaje- impano y'ubugingo buhoraho iteka ryose! Amina!"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese hari ubundi buzima nyuma y'urupfu?
© Copyright Got Questions Ministries