settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese agakiza kazanwa no kwizera byonyine, cyangwa kwizera guherekejwe n'imirimo?

Igisubizo


Iki gishobora kuba ari ikibazo cyiza cyane kurusha ibindi mu nyigisho zitandukanye zerekeye iyobokamana rya Gikristo. Iki kibazo ni cyo cyabaye imbarutso y'ivugururwa no kwitandukanya kw'Amatorero y'Abaporotesitanti n'Itorero rya Gatolika. Iki kibazo ni cyo kigize itandukaniro ry'ibanze hagati y'Ubukristo buvugwa muri Bibiliya n'imihango myinshi ya 'Gikristo'. Mbese agakiza kazanwa no kwizera byonyine, cyangwa kwizera guherekejwe n'imirimo? Naba narakijijwe kubera kwizera Yesu, cyangwa ngomba kwizera Yesu nkagerekaho n'ibindi bintu?

Ikibazo cyo kwizera byonyine cyangwa kwizera guherekejwe n'imirimo kiragorana kubera imirongo imwe n'imwe yo muri Bibiliya, idashobora guhuzwa. Gereranya nawe Abaroma 3:28, 5:1 n'Abagalatiya 3:24 na Yakobo 2:24. Bamwe babona itandukaniro hagati ya Pawulo (agakiza kazanwa no kwizera byonyine) na Yakobo (agakiza kazanwa no kwizera guherekejwe n'imirimo). Pawulo avuga nk'ihame ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera byonyine (Abefeso 2:8-9), mu gihe Yakobo ashaka kuvuga ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera guherekejwe n'imirimo. Mu gusubiza iki kibazo cyumvikana, bagomba kubanza gusesengura ibyo Yakobo ashaka kuvuga. Yakobo ahakana ko umuntu adashobora kugira kwizera kudafite imirimo myiza (Yakobo 2:17-18). Yakobo ashimangira ko kwizera nyako muri Kristo kuzazana impinduka mu buzima n'imirimo myiza (Yakobo 2:20-26). Yakobo ntabwo avuga ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera guherekejwe n'imirimo, ahubwo ko umunntu watsindishirijwe by'ukuri no kwizera, azagira imirimo myiza mu buzima bwe. Iyo umuntu avuga ko ari umwizera, ariko akaba adafite imirimo myiza mu buzima bwe, icyo gihe ashobora kuba nta kwizera nyako afite muri Kristo (Yakobo 2:14, 17, 20, 26).

Pawulo nawe nibyo avuga mu nyandiko ze. Imbuto nziza abizera bagomba kwera mu buzima bwabo, zigaragara mu Abagalatiya 5:22-23. Nyuma yo kumenyeshwa ko twakijijwe no kwizera, atari ku bw'imirimo (Abefeso 2:8-9), Pawulo aratumenyesha ko twaremewe gukora imirimo myiza (Abefeso 2:10). Ni nako Pawulo yifuza ko ubuzima buhinduka nkuko Yakobo abivuga: 'Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba abaye icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize. Byose biba bihindutse bishya' (2 Abakorinto 5:17). Yakobo na Pawulo ntibanyuranya mu nyigisho zabo, zerekeye agakiza. Basobanura icyo kibazo kimwe, mu buryo butandukanye. Pawulo ashimangira ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera byonyine, mu gihe Yakobo we ashimangira ko kwizera nyako muri Kristo kabyara imirimo myiza.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese agakiza kazanwa no kwizera byonyine, cyangwa kwizera guherekejwe n'imirimo?
© Copyright Got Questions Ministries