settings icon
share icon
Ikibazo

Ese isengesho rya benshi rigira umumaro? Isegensho rya benshi ryaba rifite imbaraga kurusha iry'umwe?

Igisubizo


Isengesho rya benshi ni ingenzi cyane mu buzima bw'itorero, kimwe no kuramya, ijambo ry'Imana, igaburo ryera ndetse no gusabana. Itorero ryo mu minsi ya mbere ryahuraga kenshi rikigira ku birenge by'intumwa, rigasangira ifunguro kandi rigasengera hamwe (Ibyakozwe 2:42). Gusengana n'abandi bizera bishobora kugira umumaro mwinshi. Isengesho rya benshi riradukomeza kandi rikanatwunga, kuko tuba dushyira ukwemera kwacu hamwe. Mwuka Wera utuye muri buri mwizera ashyira ibyishimo mu mitima yacu iyo turi kumva abandi bashima Umwami wacu, akaduhuriza mu murunga udasanzwe w'ubusabane tutabona ahandi mu buzima.

Abatsikamiwe n'ibibazo by'ubuzima iyo bumvise abandi babazamura imbere y'intebe y'ubuntu, bibasubizamo imbaraga. Gusengera abandi kandi byongera urukundo tubafitiye. Tugomba kwegera Imana twicishije bugufi (Yakobo 4:10), mu kuri (Zaburi 145:18), twumvira (1 Yohana 3:21-22), twuzuye gushima (Abafilipi 4:6) kandi tudatinya (Abaheburayo 4:16). Ikibabaje ariko, hari abakoresha isengesho rya benshi kutavugisha Imana, ahubwo bagakoresha amagambo yo kureshya ababumva. Yesu yihanangirije bene ibyo muri Matayo 6:5-8, ubwo yadusabaga kutishyira hejuru ngo twiyerekane igihe turi gusenga, ahubwo tugasengera mu ibanga, kugira ngo tutagwa mu mutego wo gusengana uburyarya.

Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko isengesho rya benshi 'rifite imbaraga' nyinshi kurusha iry'umuntu ku giti cye, ku buryo ryaba rikora ku Mana kurushaho. Abakristo benshi bitiranya gusenga no 'kwakira ibyo dukeneye ku Mana', kandi isengesho rya benshi rikunze gukoreshwa mu gusubiramo urutonde rw'ibyo bose bashaka. Isengesho ariko, nk'uko Bibiliya ibivuga, ririmo ibice byinshi, ariko icya mbere rigomba kuba rigamije ni ukwinjira mu busabane bwihariye n'Imana yera, ikiranuka kandi nziza. Kuba Imana nk'iyo yakwemera no gutega amatwi ibiremwa nkatwe byonyine byari bikwiye guhimbazwa no kuramwa (Zaburi 27:4, 63:1-8), kwihana no guhinduka mu mitima yacu (Zaburi 51, Luka 18:9-14), kuzuza imitima yacu ishimwe (Abafilipi 4:6, Abanyakolosi 1:12), kandi bikatwuzuza umutwaro wo kwingingira abandi (2 Abatesalonike 1:11, 2:16).

Gusenga rero ni uburyo bwo kuzuzanya n'Imana ngo umugambi wayo usohore, si uburyo bwo kuyikoresha ubushake bwacu. Iyo turetse irari ryacu tukiyegurira uzi ibyo duhangana kuturusha kandi 'akamenya ibyo dukeneye mbere y'uko tubisaba' (Matayo 6:8), amasengesho yacu ahita agera ku rundi rwego. Gusenga kwiyeguriye ubushake bw'Imana buri gihe kurasubizwa, kwaba ari ukw'umwe cyangwa ukwa benshi.

Kuvuga ko gusenga kwa benshi kugira imbaraga nyinshi kurusha ukw'umwe akenshi bituruka ku guhindurira ubusobanuro Matayo 18:19-20 'kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.' Ariko mu by'ukuri, ibyo Yesu yabivuze ari gutanga amabwiriza ngenderwaho mu itorero iyo hagize umwe muri ryo ucumura. Guhindura ayo magambo ya Yesu isezerano ryo guhabwa ibyemeranyijweho gusengera, uko byaba bimeze kose niyo byaba amafuti, ntaho bihuriye n'amabwiriza ngenderwaho Yesu yatangaga kandi bivuguruza ibyo Bibiliya itwigisha ahandi hose, cyane cyane ku kutavugirwamo kw'Imana.

Ikindi kandi, gukeka ko iyo 'babiri cyangwa batatu bateranye' basenga hari imbaraga zidasanzwe amasengesho yabo ahabwa ntaho tubisanga muri Bibiliya. Yego koko Yesu aba hagati yacu iyo babiri cyangwa batatu bari gusenga, kimwe n'uko aba ahari iyo umwe ari gusenga wenyine, nubwo yaba ari kure cyane y'abandi.

Muri make, isengesho rya benshi rero ni ngombwa cyane kuko rirema ubumwe (Yohana 17:22-23), rikaba urubuga rwo gufashanya mu bizera (1 Abatesalonike 5:11) no gufashanya mu rukundo n'imirimo myiza (Abaheburayo 10:24).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese isengesho rya benshi rigira umumaro? Isegensho rya benshi ryaba rifite imbaraga kurusha iry'umwe?
© Copyright Got Questions Ministries