settings icon
share icon
Ikibazo

Isengesho ry'umunyabyaha ni iki?

Igisubizo


Isengesho ry'umunyabyaha ni isengesho umuntu abwira Imana, iyo yiyumvamo ko yacumuye kandi ko akeneye Umukiza. Kuvuga iri sengesho ry'umunyabyaha, nta kintu na kimwe rigufasha ubwaryo. Isengesho ry'umunyabyaha rigira umumaro gusa, iyo rigaragaza neza icyo uzi, ufitiye ibisobanuro kandi wemera, ku byerekeye ibyaha byawe n'agakiza wifuza kubona.

Intego ya mbere y'isengesho ry'umunyabyaha, ni ugusobanukirwa ko twese turi abanyabyaha. Mu Abaroma 3:10 haravuga ngo: "Nkuko byanditswe, ngo ntawukiranuka n'umwe." Bibiliya iragaragaza neza ko twese twacumuye. Twese turi abanyabyaha bakeneye ubuntu n'imbabazi z'Imana (Tto 3:5-7). Kubera ibyaha byacu rero, dukwiriye igihano cy'iteka ryose (Matayo 25:46). Nuko rero isengesho ry'umunyabyaha ni ugusaba imbabazi zo kuvanirwaho urubanza. Ni ugusaba imbabazi zo gukizwa umujinya w'Imana.

Intego ya kabiri y'isengesho ry'umunyabyaha ni ukumenya icyo Imana yakoze kugira ngo ikosore kuyoba no gucumura kwacu. Imana yiyambitse umubiri, ihinduka umuntu iciye muri Yesu Kristo (Yohana 1:1,14). Yesu yatwigishije ukuri ku Mana kandi yabayeho mu buzima bukiranuka ndetse buzira n'icyaha (Yohana 8:46; 2 Abakorinto 5:21). Nuko Yesu aratwitangira adupfira ku musaraba, yemera guhabwa igihano twari tugenewe (Abaroma 5:8). Yesu yazutse mu bapfuye, kugira ngo yerekane ko yanesheje icyaha, urupfu, n'ihaniro rihoraho (Abakolosayi 2:15; 1 Abakorinto igice cya 15). Kubera ibi byose, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu no guhabwa isezerano ryo kugira ubuturo buhoraho mu Ijuru ' niba twizeye gusa Yesu Kristo. Icyo tugomba gukora ni ukwizera ko yabaye igitambo cyacu ndetse akazuka mu bapfuye (Abaroma 10:9-10). Tuzakizwa gusa n'ubuntu bw'Imana bwonyine, nitwizera byonyine, Yesu Kristo wenyine. Mu Abefeso 2:8 haravuga ngo: "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera ' ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana."

Kuvuga isengesho ry'umunyabyaha, ni inzira yo kumenyesha gusa Imana ko mwishingikirije Yesu Kristo nk'Umukiza wanyu. Nta magambo "y'imbaraga z'abakonikoni" asobanura agakiza. Keretse kwizera gusa ko urupfu no kuzuka kwa Yesu ari byo byonyine bishobora kudutuzanira agakiza. Niba mwemera ko muri abanyabyaha kandi ko mukeneye agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, dore isengesho ry'umunyabyaha mushobora kubwira Imana: "Mana, nzi ko ndi umunyabyaha. Nzi neza ko nkwiriye kwirengera ingaruka z'ibyaha byanjye. Ariko, nizeye Yesu Kristo nk'Umukiza wanjye. Nzi neza ko urupfu no kuzuka Kwe ari byo byampesheje kubabarirwa ibyaha byanjye. Nizeye Yesu kandi Yesu wenyine nk'Umwami n'Umukiza wanye bwite. Urakoze Mwami, ko umbatuye ukambabarira n'ibyaha byanjye! Amina!"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Isengesho ry'umunyabyaha ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries