settings icon
share icon
Ikibazo

Ese Abakristo bakwiye kubahiriza Isabato? Isabato iba ku wuhe munsi, ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru?

Igisubizo


Bikunze kuvugwa ko 'Imana yatangiye Isabato muri Edeni', kubera ko mu Kuva 20:11 hahuza imvano y'Isabato no kuremwa kw'isi. Ariko nubwo kuruhuka kw'Imana ku munsi wa karindwi (Itangiriro 2:3) byashushanyaga itegeko izatanga ryo kubahiriza isabato, nta hantu muri Bibiliya haragaragara Isabato mbere yuko Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa. Dusubiremo, nta hantu muri Bibiliya hagaragara Isabato mu gihe cyo hagati ya Adamu na Mose.

Ijambo ry'Imana ritwerurira yuko kubaha Isabato byari ikimenyetso kidasanzwe hagati y'Imana na Isirayeli: 'Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.' (Kuva 31:16-17).

Mu Gutegeka kwa kabiri igice cya 5, Mose yarongeye asubiriramo amategeko 10 y'Imana urubyaro rutariho ubwa mbere ayatangaza. Aha, amaze kubategeka kubahiriza Isabato ku mirongo ya 12-14, Mose yabasobanuriye impamvu Isirayeli yahawe kubaha Isabato: 'kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato' (Gutegeka 5:15).

Impamvu Imana yahaye Isirayeli umunsi w'Isabato si ukubibutsa gusa iremwa ry'isi, ahubwo ni no kubibutsa igihe bari abacakara muri Egiputa, n'uburyo Imana yabarokoyeyo. Wibuke ibyasabwaga ku munsi w'Isabato: nta muntu wagomba gutirimuka iwe ku munsi w'Isabato (Kuba 16:29), nta washoboraga gukongeza umuriro (Kuva 35:3), nta n'uwashoboraga gukoresha undi (Gutegeka 5:14). Kandi umuntu wese wafatwaga yishe Isabato yagombaga guhita yicwa (Kuva 31:15, Kubara 15:32-35).

Hanyuma rero iyo usomye Isezerano Rishya, ubona ibintu 4 by'ingenzi: 1) Buri gihe iyo Yesu Kristo yiyerekaga intumwa ze nyuma yo kuzuka, Bibiliya ivuga ko buri gihe habaga ari ku munsi wa mbere w'icyumweru (Matayo 28:1, 9, 10; Mariko 16:9; Luka 24:1, 13, 15; Yohana 20:19, 26). 2) Inshuro zonyine Isabato ivugwa kuva mu Byakozwe n'Intumwa kugeza mu Byahishuriwe Yohana, byabaga ari ukubwiriza ubutumwa bwiza Abayuda, kandi habaga ari mu Isinagogi (Ibyakozwe 13-18). Pawulo yigeze kuvuga ati: 'ku Bayuda nabaye nk'Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda' (1 Abakorinto 9:20). Pawulo ntabwo yinjiraga mu masinagogi ngo asabane kandi ahugure abizera, ahubwo yabaga agiye kubwiriza ubutumwa abadakijijwe. 3) Kuva Pawulo yafata icyemezo 'uhereye none ngiye ku banyamahanga' (Ibyakozwe 18:6), ntabwo Isabato yongera kugaragara muri Bibiliya. 4) Aho guhamagarira abizera kubahiriza Isabato, ahubwo ibyanditswe byakurikiyeho mu Isezerano Rishya bisaba ikinyuranye (unabariyemo inshuro imwe Isabato igaragara nyuma y'ingingo ya 3, Abanyekolosi 2:16).

Usuzumye iyi ingingo ya 4 usanga nta tegeko riri ku mukristo wo mu Isezerano Rishya ryo kubahiriza Isabato, ahubwo bikanerekana ko ibyo bamwe bakora byo gufata umunsi wo ku Cyumweru 'nk'Isabato y'Abakristo' ntaho biri muri Bibiliya. Nkuko twabivuze haruguru aha, ni rimwe gusa Isabato ivugwa nyuma yuko Pawulo yiyemeje kujya mu banyamahanga: 'nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo' (Abanyekolosi 2:16-17). Isabato y'Abayuda rero yarangiriye ku musaraba aho Kristo 'yahanaguye urwandiko rw'imihango rwaturegaga, akarudukuzaho kurubamba ku musaraba' (Abanyekolosi 2:14).

Ibi bikomeza gusibirwamo kenshi mu Isezerano Rishya. 'Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we. Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu' (Abaroma 14:5-6). 'Ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo? Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka' (Abagalatiya 4:9-10).

Hari bamwe bemeza ko ngo umwami Constantine ariwe 'wahinduye' Isabato, mu mwaka wa 321, ayivana kuwa Gatandatu ayishyira ku Cyumweru. None se, ni ku wuhe munsi itorero ryo mu minsi ya mbere ryateranagaho? Ibyanditswe ntabwo bivuga na rimwe ko abizera bateranaga ku Isabato (kuwa Gatandatu). Ahubwo ni ukuri ko bateranaga ku munsi wa mbere w'icyumweru. Urugero, mu Byakozwe n'Intumwa 20 :7 havuga yuko 'ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima'. Mu 1 Abakorinto 16 :2 Pawulo asaba abizera b'i Korinto ' ku wa mbere w'iminsi irindwi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa '. Kuba Pawulo avuga ko iri turo ryakorwaga mu iteraniro (2 Abakorinto 9 :12), iri turo rigombye kuba ryaratangwaga mu materaniro y'Abakristo, buri Cyumweru. Urebye no mu mateka, Abakristo bateranaga ku Cyumweru, aho kuba kuwa Gatandatu, kandi uyu mugenzo utangirira kure mu kinyejana cya mbere.

Muri make, Isabato ntiyahawe Itorero, ahubwo yahawe Isirayeli. Kuby'umunsi, Isabato iracyari ku wa Gatandatu, aho kuba ku Cyumweru, kandi ibi ntibyigeze bihindurwa. Ariko rero Isabato ni itegeko riri mu Isezerano rya Kera, kandi Abakristo babatuwe amategeko yabazirikaga (Abagalatiya 4:1-26, Abaroma 6:14). Umukristo ntabwo asabwe kubahiriza Isabato, haba kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru. Umunsi wa mbere w'icyumweru, ku Cyumweru, umunsi Umwami yazutseho (Ibyahishuwe 1:10), ushushanya ibyaremwe bishya, Kristo akaba imfura mu bazutse. Ntabwo dusabwe gukurikiza Isabato ya Mose (kuruhuka), ariko ubu dusabwa gukurikira Kristo wazutse (umurimo). Intumwa Pawulo ivuga ko kubahiriza Isabato ari icyemezo kireba buri mukristo ku giti cye: 'umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we' (Abaroma 14:5). Tugomba gusenga no kubaha Imana buri munsi, aho kubiharira kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese Abakristo bakwiye kubahiriza Isabato? Isabato iba ku wuhe munsi, ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru?
© Copyright Got Questions Ministries