settings icon
share icon
Ikibazo

Intebe y'Ubwami Nini Yera ni iki?

Igisubizo


Intebe y'Ubwami nini yera ivugwa mu Ibyahishuwe 20:11-15, ubwo hazacibwa urubanza rwa nyuma ruzakurikirwa no kujugunya abatizera muri ya nyanya n'umuriro utazima. Uko tubisoma mu Ibyahishuwe 20:7-15, urwo rubanza ruzaba nyuma y'igihe cy'imyaka 1000, na nyuma yuko Satani (witwa 'ya nyamaswa') hamwe n'umuhanuzi we w'ibinyoma bajugunywa mu nyanja y'umuriro utazima (Ibyahishuwe 20:7-10). Ibitabo byandikwamo imirimo ya buri wese, imibi n'imyiza, bizafungurwa (Ibyahishuwe 20:12); Imana izi buri kintu cyose twavuze, twatekereje cyangwa twakoze, kandi izabitugororera cyangwa ibiduhanire (Zaburi 28:4, 62:12, Abaroma 2:6, Ibyahishuwe 2:23, 18:6, 22:12).

Icyo gihe ariko, hari ikindi gitabo kizafungurwa, cyitwa 'igitabo cy'ubugingo' (Ibyahishuwe 20:12). Iki nicyo gitabo cyanditsemo abazagororerwa kuba mu Bwami bw'Imana iteka ryose; abatanditsemo bazajugunywa mu muriro utazima. Nubwo abakristo babarwaho kandi bazabazwa imirimo n'ibikorwa byabo byose, barangije kubabarirwa muri Kristo kandi amazina yabo 'yanditse muri icyo gitabo cy'ubugingo kuva isi yaremwa' (Ibyahishuwe 17:8). Ibyanditswe bitubwira kandi ko ari kuri urwo rubanza abapfuye 'bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze, uko byanditswe muri ibyo bitabo' (Ibyahishuwe 20:12) kandi ko 'umuntu wese batasanze yanditswe mu gitabo cy'ubugingo, na we arohwa mu kiyaga cyaka umuriro' (Ibyahishuwe 20:15).

Kuba hazabaho urubanza rw'imperuka ku bantu bose, abizera n'abatizera, ntibyashidikanywaho kuko Bibiliya irabyerura. Buri muntu wese azahagarara imbere ya Kristo maze acirwe urubanza rw'ibyaha bye. Kuba urubanza ruzabera imbere y'intebe y'ubwami nini yera arirwo rw'imperuka byo ntibishidikanywaho, impaka ziri ku manza zizahaburanishwa, ndetse n'abazahaburanishirizwayo.

Bamwe bemeza ko Bibiliya itubwira imanza 3 zizaba. Urwa 1 ni urubanza rwo kurobanura intama n'ihene, cyangwa iburanishwa ry'amahanga (Matayo 25:31-36). Urwo rubanza ngo rukazaba nyuma y'iminsi y'umubabaro mwinshi, ariko mbere y'ubwami bw'imyaka 1000; abemeza gutyo bavuga ko urwo rubanza ruzaba ari urwo kujonjora abinjizwa muri ubwo bwami buzamara imyaka 1000. Urubanza rwa 2 rwo rukazaba ari urw'abizera, aho bazahagarara imbere y'intebe urubanza ya Kristo (2 Abakorinto 5:10). Muri uru rubanza, abakristo bazagororerwa bitandukanye hakurikijwe ubwitanjye n'imirimo yabo. Urubanza rwa 3 rero ngo rukazaza ari urwa nyuma, ruzabera imbere y'intebe y'ubwami nini yera, nyuma y'ubwami bw'imyaka 1000 (Ibyahishuwe 20:11-15). Aha ho ngo hazaburanishwa abatizera hakurikijwe imirimo n'imbuto zabo, maze bajugunywe mu nyanjya y'umuriro utazima.

Abandi bahanga muri Bibiliya ariko siko babibona: bo bavuga ko izo manza atari eshatu ahubwo ari rumwe rukumbi. Muri make, ni ukuvuga ko urubanza dusoma mu Ibyahishuwe 20:11-15 imbere y'intebe y'ubwami nini yera ruzaburanisha abizera n'abatizera, nuko abafite amazina yabo mu gitabo cy'ubugingo bakazaburanishwa ngo hamenywe ingororano bahabwa cyangwa batakaza. Abatanditse mu gitabo cy'ubugingo bo bazaburanishwa ngo hamenywe uburemere rw'igihano cyabo mu muriro utazima. Abavuga gutya bemeza ko Matayo 25:31-46 ari ubundi buryo Yesu yavugaga urwo rubanza rwa nyuma. Ibi babishimangira bifashishije yuko imyanzuro y'urwo rubanza isa neza n'iyo dusoma mu Ibyahishuwe 20:11-15 imbere y'intebe y'ubwami nini yera. Intama (abizera) bazinjira mu buzima buhoraho, naho ihene (abatizera) bo bajugunywe 'mu gihano cy'iteka' (Matayo 25:46).

Uko byaba biri kose, icya ngombwa nuko hari imanza zidutegereje twese. Kristo niwe mucamanza, akazacira urubanza abatizera, kandi bakazahanirwa ibyaha byabo. Bibiliya yerura rwose ko abatizera bari kwirundanyiriza umujinya w'Imana (Abaroma 2:5) kandi ko Imana 'izagirira umuntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze' (Abaroma 2:6). Abakristo nabo bazacirwa urubanza na Kristo, ariko kuko twarangije kubarwaho gukiranuka kwe kandi amazina yacu akaba yararangije gushyirwa mu gitabo cy'ubugingo, tuzagororerwa bikurikije imirimo yacu, ariko ntituzahanwa. Abaroma 14:10-12 havuga yuko twese tuzahagarara imbere y'intebe y'urubanza ya Kristo aho buri wese azabwira Imana ibyo yakoze.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Intebe y'Ubwami Nini Yera ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries