settings icon
share icon
Ikibazo

Kuba Imana ari urukundo bivuga iki?

Igisubizo


Reka turebe igisobanuro cy'urukundo ukururikije Bibiliya, kandi tunarebe uburyo Imana ariyo soko y'urukundo. 'Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira' (1 Abakorinto 13:4-8). Ku Mana, uru nirwo rukundo, kandi kuko Imana ari urukundo (1 Yohana 4:8), uku niko imeze.

Urukundo (Imana) ntafataho ingwate. Abasanga Imana bose babikora kubera urukundo rwayo. Urukundo (Imana) rugirira ineza kuri bose. Urukundo (Yesu) rwagiriye abantu bose ineza, rudatoranyamo. Urukundo (Yesu) ntirwifuje iby'abandi, ahubwo rwishimiye bike rwari rufite rutitotomba. Urukundo (Yesu) ntirwirariraga ruvuga uwo ari we mu mubiri, nubwo nta numwe washoboraga kumuhangara. Urukundo (Imana) ntinangira isaba kuyubaha. Imana ntiyigeze ishimangira ko Umwana wayo agomba kuyubaha, ahubwo Yesu niwe ku bushake bwe wubashye Se wo mu Ijuru. 'ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda.' (Yohana 14:31). Urukundo (Yesu) rwahoragara/ruhora rushyira imbere inyungu z'abandi.

Urukundo ruhebuje Imana yadukunze ruhiniye muri Yohana 3:16 'Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.' Abaroma 5:8 naho harabishimangira 'ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha'. Aho hose hatwereka ko Imana ishaka cyane ko tubana nayo mu buturo bwayo. Yateganyije uburyo ibyo bizashoboka, ubwo yatanganga impongano z'ibyaha byacu. Imana iradukunda kubera ko yabishatse gutyo, mu bushake bwayo. Ikindi kandi, urukundo rubabarira. 'Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.' (1 Yohana 1:9).

Muri make se, kuba Imana bishatse kuvuga iki ko Imana ari urukundo? Urukundo ni kamere y'Imana. Urukundi ni kimwe mu bigize Imana. Urukundo rw'Imana ntabwo ruhabanye no kwera, gukiranuka, ubutabera, cyangwa uburakari bwayo. Kamere z'Imana zose ziruzuzanya kandi ziragendanye. Ibyo Imana ikora byose ni urukundo, kimwe nuko ibyo ikora byose ari ukuri kandi byiza. Imana ni urugero rugarara rw'urukundo rwuzuye. Igitangaje, nuko Imana yahaye uwakira umwana wayo Yesu nk'Umwami n'Umukiza we ubushobozi bwo gukunda nk'uko nayo ikunda, binyuze mu mbaraga z'Umwuka Wera (Yohana 1:12, 1 Yohana 3:1, 23-24).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuba Imana ari urukundo bivuga iki?
© Copyright Got Questions Ministries