settings icon
share icon
Ikibazo

Calvinism cyangwa Arminianism ' ni ikihe cy'ukuri, bivuga iki?

Igisubizo


Calvinism (calvinisme) na Arminianism (Arminianisme) ni uburyo bubiri buhabanye mu kugerageza gusobanura aho kugena byose kw'Imana guhurira n'ubushake bwa Muntu mu birebana n'agakiza. Calvinism yitiriwe John Calvin (soma Yohani Kalivini), umuhanga muri Bibiliya w'umufaransa wavutse mu 1509, yitaba Imana mu 1564. Naho Arminianism yo yitiriwe Jacobus Arminius (soma Yakobusi Ariminiyusi), umuhanga muri Bibiliya w'umuholandi wavutse mu 1560, yitaba Imana mu 1609.

Ubwo buryo bwombi buhiniye mu ngingo 5. Calvinism ivuga ko umuntu wese wese ari icyaha, naho Arminianism yo ikavuga ko umuntu yangijwe n'icyaha, ariko ko yasigaranye ubwenge bwakwibuka Imana. 'Kuba icyaha' kuvugwa na Calvinism biganisha ku kuvuga yuko kubera ko icyaha cyatwigaruriye, nta muntu n'umwe wabasha gusanga Imana ku bwe. 'Kuba umunyabyaha gusa' bivugwa na Arminianism byo bishaka kuvuga yuko nubwo twivurunga mu byaha, buri wese aba agifite akenge katuma yibuka Imana, akibwiriza akayisanga.

Calvinism ivuga yuko Imana ubwayo ariyo itoranyamo abakizwa, ititaye ku kuba babishaka cyangwa batabishaka; Arminianism yo ivuga yuko uko gutoranyamo abakizwa Imana igukora ikurikije ibintu bimwe na bimwe. Calvinism ivuga rero ko mu gutoranyamo abakizwa, Imana ikoresha ubushake bwayo gusa, itarebeye ku bikorwa by'utoranywamo. Abashyigiye Arminianism bo siko babibona ariko, bo bemeza yuko Imana itoranya abakizwa igendeye ku bumenyi iba ifite bw'abazemera gukizwa, ikabatoranyamo mbere y'igihe; ni ukuvuga ko tujya gutoranywa Imana yari yabonye ko tuzemera kwihana.

Igiteza impaka nyinshi cyane ariko muri izo mpande zombi, ni uko Calvinism ivuga yuko igitambo cya Yesu ku musaraba gifite imbibi, naho Arminianism ikavuga ko nta mbibi ibona. Kuvuga ko igitambo cya Yesu gifite imbibi ni ukuvuga yuko Yesu yapfiriye abo Imana yatoranyije ko bazamwemera gusa. Kuvuga ko nta mbibi icyo gitambo gifite ni ukuvuga yuko Yesu yapfiriye isi yose, ariko ko icyo gitambo cyoza ibyaha iyo umuntu yihannye, akizera.

Abashyigikiye Calvinism bavuga yuko ubuntu bw'Imana butimirwa, naho Arminianism ikavuga yuko umuntu ashatse yakwima amatwi ubwo buntu bw'Imana. Kuvuga ko ubuntu butimirwa ni ukuvuga ko iyo Mwuka Wera ahamagaye umuntu ngo akizwe, uwo muntu byanze bikunze agera aho agakizwa. Kuvuga ko ubuntu bw'Imana bwashobora kwimirwa, ni ukuvuga ko hari abo Mwuka Wera yasunikira gukizwa bakanangira burundu.

Calvinism ivuga ko abizera bahora mu kwizera, naho Arminianism yo ikavuga kuba umwizera bifite ibyitonderwa. Guhora mu kwizera kwa Calvinism ni ukuvuga yuko uwo Imana itoranyijemo ngo akizwe aguma mu kwizera, kandi niyo yaciga intege, azagira igihe cyo kugaruka. Kuvuga ko agakiza kagendana n'ibyitonderwa ni ukuvuga yuko umwizera abishatse kandi abigambiriye, yava kuri Kristo agatakaza agakiza ke.

Twabasha se guca impaka ziri hagati ya Calvinism na Arminianism? Igitangaje, ni uko mu Itorero rya Kristo, usanga abakristo bemera zimwe mu ngingo zo ku ruhande rumwe, n'izindi zo ku rundi ruhande. Wavuga ko hari aba-Calvinism buzuye (bemera ingingo uko ari 5), hakaba aba-Arminianism buzuye (bemeranya n'ingingo zayo uko ari 5), ndetse hakaba n'amatsinda y'ababivanga; ugasanga hari abemera ingingo 3 zo muri Calvinism n'izindi 2 zo muri Arminism, gutyo gutyo' Buri mwizera byanze bikunze aba afite zimwe mu ngingo yumva ziba zifite ukuri.

Twe ku bwacu, tubona izo mpande zombi (Calvinism na Arminianism) zitabasha kugera kubyo zishaka gusobanura, kuko rwose nta bwenge bw'umuntu bwabyumva. Abantu ntabwo twabasha kumva neza amabanga akomeye y'Imana nk'ariya. Yego, Imana igena byose, nta kitaba itacyemeye, kandi imenya byose bitaraba. Kandi nanone, abantu basabwa gufata icyemezo bakakira Yesu Kristu nk'Umwami n'Umukiza wabo. Kandi nanone, Imana niyo iba yagennye ko akizwa. Uru ruvangitirane ruteye urujijo kuri twe, ariko ku Mana, nta rujijo ibibonamo!

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Calvinism cyangwa Arminianism ' ni ikihe cy'ukuri, bivuga iki?
© Copyright Got Questions Ministries