settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye kunywa ibisindisha / vino? Kunywa ibisindisha/vino byaba ari icyaha ku Mukristo?

Igisubizo


Ibyanditswe Byera bivuga ibintu byinshi, ku byerekeye kunywa ibisindisha (Abalewi 10:9; Kubara 6:3; Gutegekwa kwa Kabiri 29:6; Abacamanza 13:4, 7, 14; Imigani 20:1; 31:4; Yesaya 5:11, 22; 24:9; 28:7; 29:9; 56:12). Nyamara, Ibyanditswe Byera ntibibuza Umukristo kunywa inzoga, vino, cyangwa ibindi binyobwa bisindisha. Mu by'ukuri, bimwe mu Ibyanditswe Byera ntabwo bivuga nabi ibisindisha. Mu Umubwiriza 9:7 higisha ibi: 'Winywere vino yawe n'umutima unezerewe.' Muri Zaburi 104:14-15 harahamya ko Imana itanga vino: 'vino ishimisha imitima y'abantu.' Muri Amosi 9:14 haravuga kunywa vino y'inzabibu zabo nk'ikimenyetso cy'imigisha y'Imana. Naho muri Yesaya 55:1 harashishikariza abantu ngo: 'Nimuze mugure vino n'amata''

Imana itegeka Abakristo kwirinda ubusinzi burimo ubukubaganyi (Abefeso 5:18). Bibiliya icira urubanza ubusinzi n'ingaruka zabwo (Imigani 23:29-35). Abakristo kandi basabwa kutareka imibiri yabo 'itegekwa' n'ikintu icyo ari cyo cyose (1 Abakorinto 6:12; 2 Petero 2:19). Kunywa inzoga birenze urugero, bitera kuba imbata yazo byanze bikunze. Ibyanditswe Byera, na none bibuza Umukristo gukora ikintu gishobora gucumuza abandi Bakristo cyangwa kibagusha mu cyaha, kandi kinyuranye n'umutimanama wabo (1 Abakorinto 8:9-13). Hitawe kuri aya mahame, biragoye cyane ko Umukristo avuga ko yanyoye inzoga zirenze urugero, ahimbaze Imana (1 Abakorinto 10:31).

Yesu yahinduye amazi vino. Kandi birasa n'aho Yesu yanywaga vino rimwe na rimwe (Yohna 2:1-11; Matayo 26:29). Mu bihe by'Isezerano Rishya, amazi ntabwo yari asukuye cyane. Kuko nta suku n'isukura by'iki gihe byariho, amazi yari yuzuyemo udukoko dutera indwara, za virusi, ndetse n'ibindi bintu bihumanya by'ubwoko bwose. Ibyo kandi ni nako bimeze no muri iki gihe, mu bihugu byinshi bitaratera imbere. Kubera izo mpamvu rero, abantu binyweraga vino (cyangwa umutobe w'inzabibu) kuko ibyo binyobwa bishobora kuba bitarabagamo udukoko twanduza indwara. Muri 1 Timoteyo 5:23, Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo guhagarika kunywa amazi (yakekaga ko ari yo yamuteraga uburwayi bwo mu gifu) ngo ajye yinywera vino mu mwanya w'amazi. Muri icyo gihe kandi, vino yabaga isembuye (harimo umusemburo), uretse wenda ko igipimo cy'umusemburo cyari mu nsi y'icyo muri iki gihe. Ni ukwibeshya rero kuvuga ko vino y'icyo gihe yari umutobe w'inzabibu, ndetse no kuvuga ko iyo vino yari imeze nka vino ikoreshwa muri iki gihe. Ikindi, n'uko Ibyanditswe Byera bitabuza Abakristo kunywa inzoga, vino, cyangwa ibindi binyobwa bisindisha. Ibisindisha, ubwa byo, ntabwo biriho urubanza rw'icyaha. Gusinda no kuba imbata y'inzoga, ni byo Umukristo agomba kwirinda byanze bikunze (Abefeso 5:18; 1 Abakorinto 6:12).

Kunywa ibisindisha mu rugero ruto, ntabwo bigira icyo byonona nta n'ubwo byitwa kuba imbata y'inzoga. Mu by'ukuri, hari bamwe mu baganga bagira inama abantu kunywa ka vino gacye, kubera akamaro ifite, cyane cyane ku birebana n'umutima. Kunywa inzoga mu rugero ruto, ni ikibazo cy'amahitamo ku Mukristo. Ubusinzi n'ububata bw'inzoga ni icyaha. Ariko, kubera ibyo Bibiliya igerageza kwigisha, byerekeye ibisindisha n'ingaruka zabyo, kubera ibigeragezo byo guhinduka umusinzi, no kubera ko inzoga zishobora gucumuza cyangwa zikagusha abandi, byaba byiza cyane Umukristo yirinze kunywa inzoga.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye kunywa ibisindisha / vino? Kunywa ibisindisha/vino byaba ari icyaha ku Mukristo?
© Copyright Got Questions Ministries