settings icon
share icon
Ikibazo

Ese kutazacibwaho iteka biduha 'uruhushya' rwo gucumura?

Igisubizo


Abahakana igitekerezo cy'uko agakiza gatangwa rimwe kandi burundu bavuga yuko gutekereza gutyo byatera abakristo kubaho uko bashatse, kuva bazi yuko nta rubanza rubariho. Nubwo ibi bisa n'aho bishoboka kuba aribyo, mu bifatika siko bimeze. Umukristo wihannye by'ukuri ntabwo yakomeza kuba mu buzima bw'icyaha no kuba ikigenge. Ariko mbere yo gukomeza, reka tubanze dutandukanye imibereho ikwiriye umukristo ku ruhande rumwe, n'ibikorwa biganisha ku gakiza ku rundi ruhande.

Bibiliya yerura ko agakiza gatangwa n'ubuntu bwonyine, ku bwo kwizera kwonyine, muri Yesu Kristo wenyine (Abefeso 2:8-9; Yohana 3:16). Isegonda umuntu yizereyeho Yesu Kristo by'ukuri, ahita akizwa kandi ku buryo budakuka, bw'iteka ryose. Agakiza ntabwo gakeshwa kwizera ngo hanyuma gasigasirwe n'ibikorwa. Intumwa Pawulo ubwo buyobe yabugarutseho aho agira ati: 'Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka none mubiherukije iby'umubiri?' (Abagalatiya 3:3). Niba kwizera ariko kuduhesha agakiza, ubwo ni nako kutugumisha mu gakiza. Nta gikorwa twakora ngo kiduheshe agakiza. Ni nayo mpamvu ntawakorera kuguma mu gakiza. Imana niyo yonyine itugumisha mu gakiza (Yuda 24). Ni ikiganza cy'Imana cyonyine kitubundikiye (Yohana 10:28-29). Ni urukundo rw'Imana rutagira icyadutandukanya narwo rubikora (Abaroma 8:38-39).

Mu yandi magambo, guhakana ko agakiza gatangwa burundu ni nko kuvuga ko nyuma yo kugahabwa, tugomba kugasigasira n'ibikorwa byacu, bitihi se, tukagatakaza. Ibyo sibyo. Ntiduheshwa agakiza n'ibikorwa byacu, tugakesha umurimo mwiza Yesu yakoze (Abaroma 4:3-8). Kwemeza ko tugomba kumvira ijambo ry'Imana cyangwa tukabaho dukiranuka ngo tudatakaza agakiza ni nko kwemeza ko urupfu rwa Yesu rutari ruhagije ngo rutubere impongano y'ibyaha. Sibyo, kuko urupfu rwa Yesu rwari ruhagije ngo rube impongano y'ibyaha byacu ' ibyo twakoze, ibyo dukora ubu ndetse n'ibyo tuzakora (Abaroma 5:8, 1 Abakorinto 15:3, 2 Abakorinto 5:21).

None se ibyo bishatse kuvuga ko umukristo yabaho uko ashatse, bikaba bitamukura mu gakiza? Kwibaza iki kibazo ubundi aba ari nko kwiganirira, kuko Bibiliya ivuga yeruye ko umukristo nyakuri atabaho 'uko ashaka'. Umukristo aba ari icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17). Umukristo nyakuri yera imbuto z'Umwuka (Abagalatiya 5:22-23), ntabwo yera iz'umubiri (Abagalatiya 5:19-21). 1 Yohana 3:6-9 havuga ku mugaragaro ko umukristo nyakuri adakomeza kuba mu cyaha.

Naho kubikunze kuvugwa ko ubuntu bushotora kandi bukongera icyaha, intumwa Pawulo abisubiza muri aya magambo: 'Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?' (Abaroma 6:1-2).

Guhabwa agakiza burundu ntabwo ari uruhushya rwo kubaho mu cyaha. Ahubwo, ni ukwizezwa urukundo rw'Imana kuri bose bizeye Kristo. Kwizera no gusobanukirwa agakiza Imana iduha ku buntu ahubwo burya bitanga izindi mbuto zitari iz'uruhushya rwo gucumura. None se ninde waba azi neza igiciro Yesu yarishye ku musaraba hanyuma ngo akomeze kubaho ubuzima bw'icyaha (Abaroma 6:15-23)? Ninde waba asobanukiwe neza urukundo rutagira akagero kandi rudakuka Imana imukunda, wakwiyemeza kuyibabaza aba mu cyaha? Bene uwo muntu ntiyaba yerekana ko agakiza ka burundu yahawe kamuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse, ahubwo aba yerekana ko n'ako gakiza ntako yahawe. 'Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye' (1 Yohana 3:6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese kutazacibwaho iteka biduha 'uruhushya' rwo gucumura?
© Copyright Got Questions Ministries