settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ihanura iki ku mperuka y'isi?

Igisubizo


Bibiliya ivuga byinshi cyane ku minsi y'imperuka. Hafi buri gitabo kiyirimo gifite ubuhanuzi bwo ku minsi y'imperuka. Ariko kuvuga kuri ubwo buhanuzi, kubusobanura no kubutondekanya mu gihe nibyo bigoye kandi bitavugwaho rumwe. Ariko reka tugerageze kukunyuriramo muri make.

Yesu azaza kujyana abakijijwe, abagurukane mu bicu (1 Abatesalonike 4:13-18, 1 Abakorinto 15:51-54). Aho bazajyanwa imbere y'intebe y'urubanza, bamwe bazagororerwa imirimo myiza no kwizerwa bagaragarije kw'isi, abandi batakaze ibihembo kubera kunebwa cyangwa kutumvira kwabo; ariko nta n'umwe uzamburwa cyangwa uzabura ubuzima buhoraho (1 Abakorinto 3:11-15, 2 Abakorinto 5:10).

Ubwo Antikristo (ya nyamaswa) azahita azamuka mu butegetsi, asinyane amasezerano y'amahoro y'imyaka irindwi na Isirayeli (Daniyeli 9:27). Iyi myaka 7 niyo bakunze kwita 'imyaka y'umubabaro'. Mu gihe cy'iri totezwa, hazaba umubabaro mwinshi: intambara, inzara, ibyorezo ndetse n'ibizazane. Imana izaba iri gusuka umujinya wayo ku cyaha, ikibi ndetse n'urugomo biri mu isi. Muri iyi mibabaro niho hazagaragara ba banyamafarashi bane, ibimenyetso birindwi ndetse n'igikombe cy'urubanza.

Hagati muri iyo myaka 7, Antikristo azasesa ya masezerano yo kurinda Isirayeli, ahubwo ayishozeho intambara. Antikristo azakora 'ikizira' ubwo azashyira ishusho ye mu ngoro y'Imana izaba yarongeye kubakwa i Yerusalemu, ngo nawe asengwe (Daniyeli 9:27, 2 Abatesalonike 2:3-10), iyo shusho izaramwa nayo. Igice cya kabiri cy'iyo myaka 7 gikunze kwitwa icy''umubabaro mwinshi' (Ibyahishuwe 7:14) cyangwa 'umubabaro wa Yakobo' (Yeremiya 30:7).

Nyuma y'iyo myaka 7 y'umubabaro, Antikristo azashoza intambara simusiga kuri Yerusalemu, imirwano kabuhariwe ikazabera mu kibaya cy'ahitwa Arimagedoni. Muri iyo mirwano nibwo Yesu azahita agaruka ku mugaragaro, ashwanyaguze Antikristo n'ingabo ze, abajugunye mu nyanja y'amazuku n'umuriro utazima (Ibyahishuwe 19:11-21). Ubwo Kristo azaherako abohera Satani ikuzimu mu gihe cy'imyaka 1000, hanyuma we ategekere kw'isi muri iyi myaka yose (Ibyahishuwe 20:1-6).

Nyuma y'iyi myaka 1000, Satani azaziturwa, yongere ashake kurwana, ariko bidatinze ahite yongera atsindwe, ariko noneho ajugunywe nawe muri ya nyanja y'amazuku n'umuriro utazima (Ibyahishuwe 20:7-10) ku bw'iteka ryose. Hazahita habaho umunsi w'urubanza, abatizera bakanirwe urubakwiye (Ibyahishuwe 20:10-15), basange Satani, Antikristo n'abadayimoni mu muriro utazima. Ubwo nibwo Kristo azahita amanura isi nshya n'ijuru rishya na Yerusalemu nshya ' aho abizera tuzaba iteka ryose. Muri uwo murwa ntihazarangwa umubabaro, icyaha cyangwa urupfu (Ibyahishuwe 21-22).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ihanura iki ku mperuka y'isi?
© Copyright Got Questions Ministries