settings icon
share icon
Ikibazo

Ese abari mu ijuru bashobora kutubona twe bakiri mu isi?

Igisubizo


Abaheburayo 12:1 haravuga ngo 'natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera '' Hari abumva yuko abo 'bahamya benshi batuzengurutse' ari abagiye mu ijuru batureberayo. Ariko sibyo icyo cyanditswe gishaka kuvuga. Igice cya 11 cy'icyo gitabo cy'Abaheburayo havuga ku bantu batandukanye Imana yagiye ishimira ukwizera kwabo. Abo nibo 'mbaga y'abahamije ibyo bizera'. Si 'abahamya' kuko batureba ibyo dukora, ariko ni abahamya kuko badusigiye ingero z'ukwizera kwabo. Ni abahamya ba Kristo, b'Imana, b'ukuri. Abaheburayo 12:1 harakomeza ngo ''tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye'. Kubera ukwizera no gukiranuka kw'abo batubanjirije, dukwiye rero kubareberaho.

Nta na hamwe Bibiliya yemeza cyangwa ngo ihakane ko abari mu ijuru bashobora kutubona hano ku isi. Ariko ibyari byo byose, dutekereza ko batatubona. Uti kubera iki? Icya mbere, kutureba ino ku isi bahabona ibintu byabatera intimba n'agahinda, kubera icyaha n'ikibi byuzuye hose. Kuko tuzi yuko nta gahinda cyangwa intimba biba mu ijuru (Ibyahishuwe 21:4), birashoboka ko ubwo batareba ibibera ku isi kuko byabatera uwo munabi. Icya kabiri, abari mu ijuru barangajwe cyane no guhora baramya Imana no kwizihira ubwiza bwaho ku buryo rwose ntacyo baba bashaka kureba ku isi. Byonyine kuba bararokotse icyaha, ubu bakaba bibera mu bwiza no kubaho by'Imana mu ijuru birahagije ngo ntihagire ikindi batekereza uretse byo.

Nubwo rwose bishoboka ko Imana yakwemerera abari mu ijuru kureba uko abo basize bameze, ntacyo Bibiliya ibivugaho na gatoya.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese abari mu ijuru bashobora kutubona twe bakiri mu isi?
© Copyright Got Questions Ministries