settings icon
share icon
Ikibazo

Intebe y'urubanza ya Kristo ni iki?

Igisubizo


Abaroma 14:10-12 haravuga ngo, 'Erega twese tuzitaba urukiko rw'Imana iducire urubanza ' Bityo umuntu wese azamurikira Imana ibyo yakoze'. 2 Abakorinto 5:10 naho havuga yuko 'koko rero twese tugomba kuzitaba urukiko kugira ngo ducirwe urubanza na Kristo, umuntu wese yiturwe ibikwiriye ibyiza cyangwa ibibi azaba yarakoze agituye mu mubiri'. Biragaragara ko ibi byanditswe byombi bivuga abakristo, bitavuga abatizera. Intebe y'urubanza (cyangwa urukiko) ya Kristo ntabwo rwose izaba isuzuma agakiza; ibyo byarangiriye ku musaraba, ubwo Yesu yitangaga ku bwacu (1 Yohana 2:2), rukabyakirana ukwizera muri we (Yohana 3:16). Ibyaha byacu byose byarababariwe, kandi ntabwo rwose tuzigera tubibazwa cyangwa ngo tubihanirwe (Abaroma 8:1). Ntitugombye kureba intebe y'urubanza ya Kristo nkaho tuzaburanishirizwa ibicumuro byacu, ahubwo ni aho Imana izatugororera imirimo yacu myiza. Yego, nibyo koko Bibiliya ivuga ko tuzasobanura imirimo yacu. Myinshi muri yo izaba ivangavanze n'ibyaha tugenda tuyikoreramo, ariko ibyo sibyo bizaba biri kwigwaho.

Imbere y'intebe y'urubanza ya Kristo, abakristo bazagororerwa uburyo bihanganye kandi bakaba abizerwa mu kwizera (1 Abakorinto 9:4-27, 2 Timoteyo 2:5). Bimwe mubyo tuzabazwa ni uburyo twubahirije Ubutumwa Nyamukuru (Matayo 28:18-20), uburyo twagiye tunesha icyaha (Abaroma 6:1-4) cyangwa uburyo twakoresheje ururimi rwacu (Yakobo 3:1-9). Bibiliya igenda ivuga ko abizera bazagenga bahabwa amakamba atandukanye hakurikijwe uburyo bakoreye Kristo (1 Abakorinto 9:4-27, 2 Timoteyo 2:5). Ayo makamba atandukanye tuyasoma muri 2 Timoteyo 2:5, 2 Timoteyo 4:8, Yakobo 1:12, 1 Petero 5:4, n'Ibyahishuwe 2:10.

Yakobo 1:12 ni incamake nziza cyane y'uburyo urwo rubanza imbere y'iyo ntebe ya Kristo ruzaba rumeze: 'Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko Imana nibona ko atsinze izamuhemba ikamba ry'ubugingo yasezeranyije abayikunda'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Intebe y'urubanza ya Kristo ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries