settings icon
share icon
Ikibazo

Kuki Imana yemera ko abantu beza bahura n'ibintu bibi?

Igisubizo


Iki ni kimwe mu bibazo by'ingorabahizi muri Tewolojiya (Theologie). Imana Ihoraho, ntigira iherezo, Iri hose, Izi byose, kandi Ishoboye byose. None se ni gute abana abana b'abantu (badahoraho, bafite iherezo, batazi byose, batari hose, kandi badashoboye byose) babashobora gusobanukirwa inzira z'Imana? Igitabo cya Yobu gishingiye kuri iyi ngingo. Imana yemereye Shitani gukorera Yobu ibyo ishaka byose uretse kumwica. Yobu yabyifashemo ate? 'Naho yanyica napfa nyiringira' (Yobu 13:15). 'Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe' (Yobu 1:21). Yobu ntiyigeze asobanukirwa impamvu Imana yemeye ko ibyamubayeho bibaho, ariko yari aziko Imana ari nziza nuko akomeza kuyizera. Uko niko natwe twari dukwiye kugenza.

Kubera iki amakuba agwirira abantu beza? Bibiliya igushubije, yakubwira ko nta muntu 'mwiza' ubaho. Bibiliya irabyerura ku mugaragaro ko twese dufite icyaha cyaducengeye (Umubwiriza 7:20, Abaroma 6:23, 1 Yohana 1:8). Abaroma 3:10-18 hasobanura neza ko nta bantu 'beza' babaho 'Nta wukiranuka n'umwe, nta wumenya, nta wushaka Imana. Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari, nta wukora byiza n'umwe. Umuhogo wabo ni imva irangaye, bariganishije indimi zabo. Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo. Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye. Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo, inzira y'amahoro ntibarakayimenya. Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo'. Buri muntu wese wabayeho kuri iyi si akwiriye umuriro utazima. Buri segonda duhumeka ni Ubuntu n'imbabazi z'Imana. Kubabarira muri iyi si, uko byaba bingana kose, ntibihwanye na gatoya n'ibyo twari dukwiriye, umuriro utazima.

Ikibazo ahubwo twakwibaza ni 'kuki Imana yemera ko abantu babi bagira umugisha?' Abaroma 5:8 havuga ko 'Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha'. Nubwo abantu ari babi, abanyabyaha, buzuye urugoma, Imana iracyadukunda. Yaradukunze kugeza ubwo yadupfiriye ngo igihano cyacu kijye kuri we (Abaroma 6:23). Nitwakira Yesu nk'umukiza wacu (Yohana 3:16, Abaroma 10:9), tuzababarirwa kandi tugire umugabane wo kuzaba mu ijuru ubuzira herezo (Abaroma 8:1). Icyo dukwiriye ni umuriro utazima. Icyo duhabwa ni ubuzima butagira iherezo iyo twizeye Kristo.

Ariko nanone ntitwakwirengangiza ko rimwe na rimwe hari igihe hari abagwirirwa n'amagorwa, rwose ubona ko batari bayakwiriye. Ariko rero Imana yemera ko ibintu bibaho ku mpamvu zayo, twaba tuzumva cyangwa tutazumva. Ariko mbere ya byose, tugomba kwizera ko Imana ari nziza, itabera, idukunda kandi yuzuye imbabazi. Kenshi hari ubwo tutabasha no gusobanukirwa ibitubaho. Ibyari byo byose, aho gushidikanya ubwiza bw'Imana, twari tugombye kuyizera kurushaho muri ibyo bihe. 'Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na We azajya akuyobora inzira unyuramo.' (Imigani 3:5-6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuki Imana yemera ko abantu beza bahura n'ibintu bibi?
© Copyright Got Questions Ministries