settings icon
share icon
Ikibazo

Mfite ubutane n'uwo twari twarashakanye. Ukurikije Bibiliya, nshobora kongera gushaka?

Igisubizo


Kenshi dukunda kubazwa ngo 'Natandukanye n'uwo twashakanye kubera impamvu runaka. Ese nshobora kongera gushaka?' Cyangwa ngo 'Maze gushaka inshuro ebyiri ngatandukana nabo ' uwa mbere twapfuye ko yanciye inyuma, uwa kabiri we rwose amaraso yacu ntiyakoranaga. Ubu nkundana n'umugabo umaze gutandukana inshuro eshatu: uwa mbere ntibumvikanaga, uwa kabiri aramuta kubera ko yamuciye inyuma, kimwe n'uwa gatatu. Ese ubu koko ntitwashyingiranwa?' Ubundi ibibazo nk'ibi biragora gusubiza kuko Bibiliya idatinda ku mwihariko wa buri gutandukana.

Gusa icyo tuzi neza nuko gahunda y'Imana kuri buri rugo ari ukudatandukana mu gihe bombi bakiriho (Itangiriro 2:24, Matayo 19:6). Inshuro yonyine byemewe gutandukana n'uwo mwashakanye ni igihe habaye gucana inyuma (Matayo 19:9), ariko nabyo bigibwaho impaka mu bakristo. Ikindi kigibwaho impaka ni 'uguta urugo' ' iyo umwe ataye uwo bashakanye amuziza kwizera (1 Abakorinto 7:12-15). Ariko rero, iki cyanditswe ntabwo ntabwo kivuga ku kongera gushaka, ahubwo kivuga ku butane no kugumana. Birashoboka ko itotezwa rikabike (gukubitwa, kugirirwa nabi bya buri gihe) bihagije ngo ubutane butangwe kandi kongera gushaka bikemerwa. Bibiliya ariko ibi ntacyo ibivugaho.

Ariko rero hari ikintu kimwe tutashidikanya. Imana yanga urunuka gutandukana (Malaki 2:16), kandi ikaba ari Imana yuje ubuntu n'imbabazi. Buri butane buterwa n'icyaha, cyaba icy'umwe cyangwa bombi bashakanye. Gutandukana ni icyaha Imana yababarira? Cyane rwose! Ubutane ni nk'ibindi byaha byose Imana isanzwe ibabarira. Imbabazi tuzihererwa muri Yesu Kristo (Matayo 26:28, Abefeso 1:7). None se niba Imana ibabarira icyaha cyo gutandukana, bivuze yuko gushaka nanone byemewe? Biterwa. Hari abo Imana ihamagarira kuguma mu bugaragu (1 Abakorinto 7:7-8). Kuba ingaragu ntibikwiye gufatwa nk'umuvumo cyangwa igihano, ahubwo nk'uburyo bwo kwiha Imana byimazeyo (1 Abakorinto 7:32-36). Ariko nanone ijambo ry'Imana rituburira yuko ari byiza gushaka aho kugurumanira mu irari (1 Abakorinto 7:9). Birashoboka ko ibi bijyanye n'ubuzima bwa nyuma yo gutana.

Dusoze rero; biremewe kandi ni ngombwa gushaka nanone? Mu by'ukuri, nta muntu wabasha gusubiza icyo kibazo, kuko ntaho yakwifashisha Bibiliya. Ibyo biri hagati yawe, uwo mukundana ndetse n'Imana. Inama twatanga ni ugusenga cyane usaba Imana ubwenge bwo kumenya icyo ukora (Yakobo 1:5). Usenge udatsindira Imana kwemera ibyo ushaka, ahubwo witegure kumva icyo Imana itekereza (Zaburi 37:4). Shakisha ubushake bw'Imana (Imigani 3:5-6) kandi ubukurikize.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mfite ubutane n'uwo twari twarashakanye. Ukurikije Bibiliya, nshobora kongera gushaka?
© Copyright Got Questions Ministries