settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese umutekano w'iteka ryose uvugwa muri Bibiliya?

Igisubizo


Iyo abantu bamaze kwakira Kristo nk'Umucunguzi wabo, baba bagiranye n'Imana ubusabane bubizeza umutekano w'iteka ryose. Muri Yuda 24 havuga ngo: "Nuko ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje" Ububasha bw'Imana bushobora kurinda uwizera gusitara. Ni Yo, ishobora kuduhagarika imbere y'ubwiza Bwayo, si twebwe,. Umutekano wacu w'iteka ryose ni uburyo turinzwe n'Imana, ntabwo ari ugushikama mu gakiza kacu.

Umwami Yesu Kristo yaravuze ngo: "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, ntawe ushobora kuzivuvunura mu kuboko kwa Data" (Yohana 10:28-29b). Yesu na Data baratubumbatiye cyane mu kiganza cyabo. Ni nde washobora kutugobotora mu kiganza gikomeye cya Data n'Umwana?

Mu Abefeso 4:30 hatubwira ko abizera "bashyiriweho kuba ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa." Niba abizera badafite umutekano w'iteka ryose, icyo kimenyetso ntigishobora kuba koko ari icyo ku munsi wo gucungurwa, ahubwo cyaba gusa ikimenyetso cy'umunsi wo gucumura, gusohoka mu byiringiro, cyangwa gutakaza kwizera. Muri Yohana 3:15-16 hatubwira ko umuntu wese wizera Yesu Kristo "azahabwa ubugingo buhoraho." Niba umuntu yarasezeranijwe ubugingo buhoraho, ariko nyuma akabwamburwa, ntabwo mu ntangiro aba yarabaye na rimwe "uwo kubaho iteka ryose". Niba rero umutekano w'iteka ryose utabaho, amasezerano y'ubugingo buhoraho avugwa muri Bibiliya, yaba ari ukwibeshya.

L'argument le plus puissant pour la s'curit' 'ternelle est Romains 8:38-39: 'Car je suis persuad' que ni la mort ni la vie, ni les anges ni les dominations, ni le pr'sent ni l'avenir, ni les puissances, ni la hauteur, ni la profondeur, ni aucune autre dans toute la cr'ation, pourra nous s'parer de l'amour de Dieu qui est en J'sus Kristo notre Seigneur. "Notre s'curit' 'ternelle est bas'e sur l'amour de Dieu pour ceux qu'il a rachet's. Notre s'curit' 'ternelle est achet' par le Kristo, promis par le P're, et scell' par le Saint-Esprit.

Ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi, cyerekeye umutekano w'iteka ryose kiri mu Abaroma 8:38-39, "Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abadayimoni, cyangwa ibiriho cyangwa ibizabaho cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ibujyakuzimu, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu." Umutekano wacu w'iteka ryose ushingiye ku rukundo rw'Imana ifitiye abo yacunguye bose. Umutekano wacu w'iteka ryose ni Kristo wawishyuye, ni Data wawudusezeranije, maze Umwuka Wera awushyiraho ilimenyetso.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese umutekano w'iteka ryose uvugwa muri Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries