settings icon
share icon
Ikibazo

Nshobora kwizera gute ko nzajya mu Ijuru nimara gupfa?

Igisubizo


Wizeye ko wahawe ubugingo buhoraho kandi ko uzajya mu Ijuru numara gupfa? Imana irashaka ko ubyizera! Bibiliya iravuga ngo: 'Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho' (1 Yohana 5:13). Tuvuge ko muri aka kanya uhagaze imbere y'Imana, maze irakubaza iti: 'Kuki ngomba kukureka ngo winjire mu Ijuru?' Wasubiza iki? Ntabwo ushobora kubona icyo usubiza. Icyo ugomba kumenya ni uko Imana idukunda kandi ko yadushyize imbere inzira dushobora kumenya neza, aho tuzaba iteka ryose. Bibiliya itanga igisubizo muri ubu buryo: 'Kubera ko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye Itanga Umwana Wayo w'Ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho' (Yohana 3:16).

Mbere na mbere tugomba gusobanukirwa ikibazo kitubuza kuzajya mu Ijuru. Ikibazo ni iki ' kamere yacu y'ibyaha itubuza gusabana n'Imana. Turi abanyabyaha kubera kamere yacu no guhitamo kwacu. 'Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana' (Abaroma 6:23). Nti dushobora kwiha agakiza. 'Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwzera, ntibyavuye kuri mwe' ahubwo ni impano y'Imana. Ntibyavuye ku mirimo yanyu kugira ngo hatagira umuntu wirarira' (Abefeso 2:8-9). Twese dukwiriye igihano cyo gupfa no kujya mu muriro utazima. 'Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu' (Abaroma 6:23).

Imana irera, irakiranuka kandi igomba guhana icyaha, ariko kubera urukundo idukunda, yababariye ibyaha byacu. Yesu yaravuze ati: 'Ninjye nzira n'ukuri n'ubugingo. Nta wujya kwa Data ntamujyanye' (Yohana 14:6). Yesu yiciwe ku musaraba ku bwacu: 'Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana' (1 Petero 3:18). Yesu yazutse mu bapfuye: 'Yatangiwe ibicumuro byacu kandi azurirwa kugira ngo dutsindishirizwe' (Abaroma 4:25).

Dusubiye rero ku kibazo cya mbere' 'Nshobora kwizera gute ko nzajya mu Ijuru nimara gupfa?' Dore igisubizo' izere Umwami Yesu Kristo, urakira (Ibyakozwe n'Intumwa 16:31). 'Icyakora abamwemeye bose, bakizera Izina Rye, yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b'Imana' (Yohana 1:12). Ushobora guhabwa ubugingo buhoraho nk'impano y'UBUNTU. 'Iyi mpano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Kristo Yesu Umwami wacu' (Abaroma 6:23). Uyu munsi, birashoboka ko waba uri mu buzima bwnshi kandi bwuzuye. Yesu yaravuze ati: 'Ariko njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi' (Yohana 10:10). Ushobora kuzabana na Yesu ubuziraherezo mu Ijuru, kuko yabisezeranye: 'Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo' (Yohana 14:3).

Niba wifuza kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wawe ndetse no guhabwa imbabazi z'Imana, dore isengesho ushobora kuvuga. Kandi kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, siryo rizaguhesha agakiza. Kwizera Yesu Kristo, ni byo byonyine bishobora kuguhesha imbabazi z'ibyaha byawe. Iri sengesho ni uburyo bworoshye bwo kugaragariza Imana ko uyizera kandi ko uyishimira kuba yarakugiriye imbabazi. "Mana, nzi neza ko nagucumuyeho none nkwiriye kwirengera igihano. Ariko Yesu Kristo yemeye guhabwa igihano nari nkwiriye, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Ndakwizeye umpe agakiza. Urakoze k'ubw'Ubuntu n'imbabazi zawe bitangaje! Amina!"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nshobora kwizera gute ko nzajya mu Ijuru nimara gupfa?
© Copyright Got Questions Ministries