settings icon
share icon
Ikibazo

Ni ukubera iki tugomba gusoma / kwiga Bibiliya?

Igisubizo


Tugomba gusoma tukaniga Bibiliya kuko ari ijambo Imana yatwandikiye. Bibiliya ni nkaho yahumetswe n'Imana (2 Timoteyo 3 :16). Mu yandi magambo, ni Imana ubwayo iba iri kutuvugisha. Hari byinshi byayobeye abahanga n'abashakashatsi kandi ibisubizo byabyo biri muri Bibiliya. Impamvu yo kubaho ni iyihe? Navuye he? Ubuzima burakomeza nyuma y'urupfu? Ni iyihe nzira igana mu ijuru? Kuki isi yuzuyemo ubugome? Kuki bingora gukora icyiza? Uretse gusubiza ibyo bibazo by'ingutu, Bibiliya iduha n'inama zifatika mu bindi bintu byinshi: namenya nte uwo ndambagiza? Ni gute nashinga urugo rwiza? Ni gute naba inshuti nziza? Naba umubyeyi mwiza nte se? Ese ihirwe ni iki, narigeraho nte? Nahinduka nte? Ni iki cya ngombwa mu buzima? Ni gute nabaho ntaremerewe n'ibyo nakoze? Nakwitwara nte mu kurenganywa cyangwa amagorwa y'ubu buzima?

Tugomba gusoma kandi tukiga Bibiliya kuko ari iyo kwizerwa kandi itibeshya. Bibiliya ntiyagereranywa n'ibindi bitabo 'byera' kuko yo itagarukira mu gutanga impanuro n'inama z'ubuzima isaba 'kuyizera'. Ahubwo dushobora kuyigerageza dusuzuma amagana menshi y'ubuhanuzi itanga, amateka ivuga ndetse n'ubumenyi bw'ubuhanga igaragaza. Abemeza ko Bibiliya irimo amakosa cyangwa yivuguruza baba bafite amatwi yinangira ukuri. Yesu rimwe yigeze kubaza icyoroshye hagati yo kuvuga ngo 'ibyaha byawe birababariwe' no kuvuga ngo 'haguruka, wikorere uburiri bwawe ugende'. Yahise yerekana ko afite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha (tutabonesha amaso yacu) ubwo yakizaga ikirema (ibyo abari aho bashoboraga kwibonera n'amaso yabo). Uko ni nako dusezeranywa ko Ijambo ry'Imana ari ukuri iyo rivuga kuby'Umwuka (tutasuzumisha ibyiyumviro by'umubiri) ariko byakwemezwa n'ibiboneka, nko kutibeshya ku byabaye mu mateka, ku bumenyi n'ubuhanga (science) ndetse no guhanura ibizasohora.

Tugomba gusoma kandi tukiga Bibiliya kuko Imana idahinduka, na kamere ya muntu ikaba idahinduka; Bibiliya iracyafite agaciro nk'ako yari ifite icyandikwa. Nubwo iterambere rikataje, kamere y'abantu n'ibyo bararikira ntabwo bihinduka. Iyo dusomye amateka tubwirwa na Bibiliya, haba ku birebana n'ubusabane bwite bw'abantu cyangwa imibanire y'amoko atandukanye, tubona ko 'nta cyadutse munsi y'ijuru' (Umubwiriza 1:9). Uko abantu muri rusange bakomeza gushakishiriza urukundo no kunyurwa ahatariho, Imana ' Umuremyi mwiza wuzuye ibambe ' itubwira aho twabona ibyishimo nyakuri. Ijambo yahishuye, Bibiliya, ni ingenzi cyane ku buryo Yesu yagize ati 'Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana' (Matayo 4:4). Mu yandi magambo, niba dushaka kubaho ubuzima bwuzuye, nk'uko Imana yabishakaga, tugomba kumvira kandi tugakurikiza ijambo Imana yandikishije.

Tugomba kandi gusoma no kwiga Bibiliya kuko hadutse ubuyobe bwinshi. Bibiliya itubwira uburyo twasuzuma tugatandukanya icyatsi n'ururo. Itubwira uko Imana imeze, uko iteye. Gufata Imana uko itari ni kimwe no kuramya imana zitarizo cyangwa ibigirwamana, kubera ko tuba turamya indi shusho itari iyayo. Bibiliya iturangira inzira igana mu ijuru; ntituhagera kubera kubatizwa cyangwa kuba indakemwa (Yohana 14:6, Abefeso 2:1-10, Yesaya 53:6, Abaroma 3:10-18, 5:8, 6:23, 10-9-13). Imana itwerekera muri Bibiliya uburyo idukundamo (Abaroma 5:6-8, Yohana 3:16). Kandi rero iyo tumenye uburyo idukunda ni nabwo turushaho kuyikunda natwe (1 Yohana 4:19).

Bibiliya itwereka uburyo twakorera Imana (2 Timoteyo 3:17; Abefeso 6:17; Abaheburayo 4:12). Idufasha kumenya uburyo twakira ibyaha byacu ndetse n'urubanza rw'urupfu ruturiho (2 Timoteyo 3:15). Gutekereza ku ijambo ry'Imana no kumvira inyigisho zayo bituzanira ihirwe mu buzima bwacu (Yosuwa 1:8, Yakobo 1:25). Ijambo ry'Imana ritwereka icyaha mu buzima bwacu kandi bukadufasha kucyigobotora (Zaburi 32:8, 119:99, Imigani 1:6). Bibiliya iturinda gutakaza imyaka yacu yo kubaho mu bitagira umumaro kandi bitazahoraho (Matayo 7:24-27).

Gusoma no kwiga Bibiliya bidufasha kuvumbura umutego utagaragara uri ku mu bigeragezo by'icyaha, twigira ku makosa abandi bakoze aho kugira ngo natwe tugwe muri iyo mitego. Ubunararibonye ni bwiza, ariko ntacyo bumara mu guhunga icyaha. Ni byiza rero kwigira ku batubanjirije dusoma muri Bibiliya. Hari benshi twasanga muri Bibiliya, bamwe batubera ingero nziza abandi bakaba ikitegererezo cy'ikibi mu buzima bwacu. Urugero twatanga ni nka Dawidi aho ubwo yicaga Goliyati twabikuramo isomo ry'uko Imana iruta ibyadutera ubwoba byose tugomba guhangara (1 Samweli 17); nyuma yaho yakora icyaha cy'ubusambanyi na Berisheba bikaba nabyo byatwigisha uburyo icyaha cy'akanya gatoya kigira ingaruka zirambye kandi ziremereye (2 Samweli 11).

Bibiliya si igitabo gisomwa gusa nk'ibindi. Ni igitabo cyo kumenyeramo uburyo tugomba kubaho. Naho ubundi byaba ari nko kumira ibiryo utabikanjakanje, byagera mu nda ugahita ubigarura ako kanya ' ntacyo byakumarira, kuko intungamubiri zibirimo zitakwinjiramo. Bibiliya ni ijambo ry'Imana. Niyo ari ingenzi kuyibuka no kuyubaha, kuko kuyisuzugura ni nko gusuzugura iby'ibanze mu buzima. Ntabwo twabasha gushimangira ku buryo bwimazeyo uburyo Bibiliya ari ingenzi mu buzima bwacu. Kwiga Bibiliya ni nko gucukura zahabu. Zahabu iragora kuyibona, ntiyabona abajenjetse. Ubutunzi buri muri Bibiliya buheshwa umuhate n'umwanya wacu wose.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni ukubera iki tugomba gusoma / kwiga Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries