settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zishobora kujya mu Ijuru?

Igisubizo


Bibiliya ntabwo itanga inyigisho zisobanura neza niba inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zaba zifite 'ubugingo' cyangwa se niba inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zizajya mu ijuru. Ariko, dushobora gukoresha amahame rusange ari muri Bibiliya, kugira ngo dushake ibisubizo by'iki kibazo. Bibiliya yemeza ko umuntu (Itangiriro 2:7) n'inyamaswa (Itangiriro 1:30; 6:17; 7:15, 22) zifite 'umwuka w'ubugingo'; niyo mpamvu umuntu n'inyamaswa ari ibiremwa. Ikintu cya mbere gitandukanya ikiremwamuntu n'inyamaswa, n'uko umuntu yaremwe mu ishusho kandi akaba asa n'Imana (Itangiriro 1:26-27), mu gihe inyamaswa zo atari ko zaremwe. Kuba umuntu yararemwe mu ishusho kandi akaba asa n'Imana, bisobanuye ko abantu basa n'Imana kandi bakaba bashobora kuyoborwa n'umwuka, bafite ibitekerezo, amarangamutima, ndetse n'igice kimwe kigize ubuzima bw'umuntu kizakomeza kubaho na nyuma y'urupfu. Niba inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zifite 'ubugingo' cyangwa imiterere idafite agaciro, impamvu n'uko ari ibiremwa bitandukanye n'umuntu kandi bifite 'agaciro gato cyane'. Iri tandukaniro risobanura ko 'ubugingo' bw'inyamaswa yo mu rugo cyangwa inyamaswa muri rusange budashobora kwongera kuzabaho nyuma y'urupfu.

Iyindi ngingo yo kwitabwaho n'uko inyamaswa ari igice kimwe mu buryo Imana yokoresheje irema isi n'ibirimo, dusanga mu Itangiriro. Imana imaze kurema inyamaswa yavuze ko ari nziza (Itangiriro 1:25). Kubera izo mpamvu rero, nta mpamvu n'imwe ibuza inyamaswa kuzaba no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21:1). Hazabaho byanze bikunze inyamaswa mu bwami bw'imyaka igihumbi (Yesaya 11:6; 65:25). Ariko biragoye guhamya niba zimwe muri izi nyamaswa, zizaba ari inyamaswa zo mu ngo tubana nazo kuri iyi si. Tuzi neza ko Imana itarobanura ku butoni kandi ko nitugera mu ijuru, tuzisanga mu masezerano yuzuye arimo icyemezo cy'Imana cyerekeye iki kibazo, uko gishobora kizaba kimeze kwose.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zishobora kujya mu Ijuru? Mbese inyamaswa zo mu ngo cyangwa inyamaswa muri rusange zigira ubugingo?
© Copyright Got Questions Ministries