settings icon
share icon
Ikibazo

Impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana ni iki?

Igisubizo


Kuvuga mu ndimi zitamenyekana byabaye bwa mbere ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe n'Intumwa 2:1-4). Intumwa zarasohotse zijya gusangira ubutumwa bwiza n'imbaga y'abantu benshi, babaganiriza mu ndimi zabo zakavukire: 'Twabumvise bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi zacu za kavukire!' (Ibyakozwe n'Intumwa 2:11). Ijambo ry'Ikigereki ryasemuwemo indimi, risobanuye 'indimi zitamenyekana.' Niyo mpamvu, impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana ari ukuvuga ururimi undi muntu atazi, kugira ngo afashe umuntu uvuga urwo rurimi. Mu 1 Abakorinto ibice 12'14, Pawulo avuga ku mpano z'ibitangaza, agira ati: 'Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?' (1 Abakorinto 14:6). Nkuko Intumwa Pawulo ibivuga, kandi duhamanyije n'indimi zivugwa mu Byakozwe n'Intumwa, kuvuga mu ndimi zitamenyekana bifitiye akamaro umuntu wumva ubutumwa bw'Imana mu rurimi rwe rwa kavukire, ariko nta cyo bimarira undi muntu, keretse bamusemuriye cyangwa bamusobanuriye.

Umuntu ufite impano yo gusemura indimi (1 Abakorinto 12:30) ashobora gusobanukirwa ibyo umuntu uvuga mu ndimi arimo kuvuga, kabone n'iyo yaba atazi urwo rurimi rwarimo ruvugwa. Umusemuzi w'indimi ashobora rero kubwira undi muntu ubutumwa bw'umuntu uvuga mu ndimi, kandi icyo gihe byose biba bisobanutse. 'Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe impano yo gusobanura ibyo avuga' (1 Abakorinto 14:13). Umwanzuro wa Pawulo, werekeye indimi zidashobora gusobanurwa urakaze cyane: 'Ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo ibihumbi cumi mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n'abandi' (1 Abakorinto 14:19).

Mbese impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana yaba ari iyo muri iki gihe? Mu 1 Abakorinto 13:8 havuga ko impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, izakurwaho, kabone n'iyo yaba ihuza iryo kurwaho no gusohora kw' 'igishyitse' (1 Abakorinto 13:10). Abantu bamwe basanga hari itandukaniro hagati igihe batondaguramo inshinga zo mu Kigereki, zivuga ku buhanuzi no 'gukuraho' ubumenyi n'indimi 'zigenda zikurwaho', nka gihamya y'uko indimi zizakurwaho mbere gusohora kw' 'igishyitse.' N'ubwo bishoboka, ibi ntibyasobanuwe neza muri uriya murongo. Hari n'abandi berekana ibice bya Yesaya 28:11 na Yoweli 2:28-29 nka gihamya y'uko kuvuga mu ndimi zitamenyekana, byari ikimenyetso cy'uko igihe cy'urubanza rw'Imana cyegereje. Mu 1 Abakorinto 14:22 havuga ko indimi zitamenyekana zagenewe kuba 'ikimenyetso ku batizera.' Dushingiye kuri iyi ngingo, impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, yari uburyo bwo kumenyesha Abayuda ko Imana yendaga kuza gucira urubanza Isirayeli, kubera ko banze Yesu Kristo nka Mesiya. Ni nacyo cyatumye, igihe Imana yaciragaho iteka Isirayeli (isenywa rya Yerusalemu n'Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo), impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, ntiyari igishobora gukora ibyo yari yaragenewe gukora. Mu gihe iki gitekerezo gishobora kuba ari cyo, kuba intego ya mbere yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana yaragezweho, ntibisobanuye ko zigomba gukurwaho byanze bikunze. Ibyanditswe Byera ntabwo bihamya ku buryo budasubirwaho ko impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana yakuweho.

Icyo gihe, niba impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana ikoreshwa cyane mu Itorero muri iki gihe, yagombye gukoreshwa hubahirijwe ibikubiye mu Byanditswe Byera. Izo ndimi zagombye kuba ari indimi zikoreshwa kandi zisobanutse (1 Abakorinto 14:10). Izo ndimi zagombye kuba ari indimi zifite intego yo kumenyesha Ijambo ry'Imana umuntu uvuga urundi rurimi (Ibyakozwe n'Intumwa 2:6-12). Ibi byaba rero bihuye n'itegeko Imana yatanze, ibicishije mu ntumwa Pawulo: 'Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri'cyangwa batatu badasaga', kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwire Imana mu mutima we' (1 Abakorinto 14:27-28). Byaba kandi bihuye n'ibyanditswe mu 1 Abakorinto 14:33: 'Kuko Imana atari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro, nkuko bimeze mu matorero yose y'abera.'

Imana ni yo yonyine ishobora ku buryo budasubirwaho, guha umuntu impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, kugira ngo ashobore kuvugana n'umuntu uvuga urundi rurimi. Umwuka Wera afite ububasha bwo kugabira uwo ashaka impano z'umwuka (1 Abakorinto 12:11). Tekereza rero, ukuntu abavuga butumwa bakora akazi neza cyane, bashobora kuba bameze, iyo baba bataranyuze mu ishuli ry'indimi, maze bakaba bashobora guhita babwiriza abantu mu ndimi zabo za kavukire. Nyamara, siko Imana ibigenza. Indimi ntabwo zimeze muri iki gihe nk'uko zari zimeze mu Isezerano Rishya, kabone n'ubwo ibyo bishobora kuba byari bifite akamaro kanini cyane. Umubare munini w'abizera, bavuga ko bakoresha impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, ariko ntibazikoresha nkuko bisabwa n'Ibyanditswe Byera byavuzwe hejuru. Ibi bikorwa rero, biraganisha ku mwanzuro uvuga ko impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana, yakuweho cyangwa ko isigaye ari imboneka rimwe muri gahunda Imana ifitiye Itorero ryo muri iki gihe.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Impano yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries