settings icon
share icon
Ikibazo

Ni gute namenya Ijwi ry'Imana iryo ari ryo?

Igisubizo


Iki kibazo ni kimwe mu bikunze kwibazwaho kandi cyanahozeho. Samweli yumvise ijwi ry'Imana, ariko ntiyamenya ko ari yo imuvugisha kugeza ubwo yabihuguriwemo na Eli (1 Samweli 3:1-10). Gidewoni yagize ihishurirwa rivuye ku Mana, ariko arakomeza gushidikanya, kugeza ubwo yasabaga igitangaza inshuro ya mbere, iya kabiri ndetse n'iya gatatu (Abacamanza 6:17-22, 36-40). None rero twakwibaza tuti, umuntu abwirwa n'iki ko ari Imana koko iri kumuvugisha?

Icya mbere, twibuke ko dukungahaye kurusha Samweli na Gidewoni. Dufite Bibiliya yuzuye, Ijambo ryahumetswe n'Imana, ngo turisome, turyige, kandi turitekerezeho. 'Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.' (2 Timotewo 3:16-17). Iyo dufite ikibazo mu buzima bwacu cyangwa tugomba gufata icyemezo kigoye, tugomba kubanza kugerageza kureba icyo Bibiliya ibivugaho. Imana nta na rimwe izatuyobora gukora ikintu yabujije mu Ijambo ryayo (Tito 1:2).

Kugira ngo kandi wumve Ijwi ry'Imana, ugomba kuba uri uwayo. 'Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira' (Yohana 10:27). Abashobora kumva Ijwi ry'Imana ni abayo ' abakiriye agakiza muri Yesu Kristo. Izo nizo ntama zumva kandi zikumvira Ijwi rye, kuko zimuzi nk'umushumba wazo. Mbere yo kumenya Ijwi ry'Imana, tugomba kubanza kuba abayo.

Ijwi ry'Imana kandi turyumvira mu kwiga Ijambo ryayo no gufata akanya ko kuritekerezaho. Uko tugenda twongera igihe tumarana n'Imana tunasoma Ijambo ryayo, ni nako bigenda bitworohera kuryumva no kuriha ubuyobozi bw'ubuzima bwacu. Urugero, abakozi bo muri za banki batozwa cyane mu kumenya inoti z'inkorano, ku buryo iyo ayirabutswe ahita ayimenya adashidikanya. Tugomba natwe rero gucengera Ijambo ry'Imana ku buryo umuntu ashatse kutuyobya twahita tumutahura ko atavugishijwe n'Imana.

Nubwo hari ubwo Imana ivugisha abantu mu Ijwi ryumvikana n'amatwi, akenshi yikundira kutuganiriza inyuze mu Ijambo ryayo dusoma. Hari n'igihe Imana ituvugisha binyuze mu kuyoborwa na Mwuka Wera, ubundi igakoresha imitimanama yacu cyangwa se yewe ikananyura no mu bandi. Hanyuma twayungururira ibyo twumva mu byo tuzi Bibiliya ivuga, dushobora rwose kumenya niba ari Imana cyangwa se ko atari yo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni gute namenya Ijwi ry'Imana iryo ari ryo?
© Copyright Got Questions Ministries