settings icon
share icon
Ikibazo

Ni ukubera iki nakwizera amadini?

Igisubizo


Ubundi ijambo 'idini' risobanura 'imyizerere ijyanye no kuramya Imana imwe cyangwa nyinshi, akenshi bijyana n'imyitwarire n'imigenzo byihariye; mu yandi magambo, imyizerere cyangwa gusenga byihariye, akenshi bijyana n'amategeko y'imyitwarire'. Dukurikije ubwo busobanuro, Bibiliya ikunze kuvuga ku madini, ariko kenshi inyigisho n'imyizerere y'ayo 'madini' ntabwo Imana iba iyishimiye.

Igice cya 11 cy'igitabo cy'Intangiriro niho tubona ubwa mbere ikintu gisa n'idini, aho abakomotse kuri Nowa bibumbiye hamwe, batangira kubaka umunara w'i Babeli, aho kumvira itegeko ry'Imana ryo gukwirakwira isi. Bibeshyaga ko ubumwe bwabo aribwo ngombwa kurusha ubusabane n'Imana. Imana yapfubije iyo migambi yabo ubwo yavangana indimi bavugaga, nuko bananitwa kumvikana idini ryabo rizima rityo.

Mu Kuva igice cya 6 n'ahakurikiraho, Imana 'yashyiriyeho' idini Abayisirayeli. Amategeko icumi y'Imana, amategeko yandi arebana n'ihema ry'ibonaniro ndetse n'ibijyanye n'ubutambyi byose byashyizweho n'Imana kandi bikagomba kubahirizwa n'Abayisirayeli. Isezerano Rishya ritubwira ko icyo iryo dini ryari rimaze cyari kwerekana ko hakenewe Umukiza, Mesiya (Abagalatiya 3, Abaroma 7). Ariko siko benshi babyumvaga, ahubwo bashinze ijosi baha agaciro ayo mategeko n'imigenzo aho gusabana n'Imana yabishyizeho.

Urebye mu mateka ya Isirayeli, usanga amakimbirane bagiye banyuramo yari afite aho ahuriye n'amadini yandi. Ingero twatanga ni nk'idini ryo gusenga Bayali (Abacamanza 6, 1 Abamu 18), Dagoni (1 Samweli 5) na Moleki (2 Abami 23:10). Imana yaneshaga abari muri ayo madini, byerekana ko iri hejuru kandi ko ishoboye byose.

Mu mavanjili, Abafarizayo n'Abasadukayo bagaragara nk'abanyamadini bo mu gihe cya Kristo. Yesu yahoraga ashyogoranya nabo bapfa inyigisho zabo zifutamye n'uburyarya bwabo. Mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya, hari bamwe bavanganga ubutumwa bwiza bagashyiramo indi migenzo ngo iganisha ku gakiza. Yewe, bashishikarizaga abizera guhinduka bakayoboka iyo 'migenzo myiza' yo mu madini yabo. Ibitabo byandikiwe Abagalatiya n'Abanyekolosi bitanga impanuro n'impuruza zo kwirinda ayo madini n'ubuyobe bwayo. Mu gitabo cy'Ibyahishuriwe Yohana, duhanurirwa ko amadini azagira uruhare rukomeye cyane mu gufasha Antikristo gushyiraho idini rimwe rusange.

Akenshi rero iyo usuzumye, usanga nta kindi kiva mu madini uretse kurangaza abantu bakibagirwa Imana. Ariko nanone, Bibiliya ivuga ku bizera bibumbira hamwe, bari mu mugambi w'Imana. Imana yita ubu bwiyunge bw'abizera 'amatorero'. Ukurikije uko ibitabo by'Ibyakozwe n'Intumwa n'izindi nzandiko zikurikiraho, amatorero nubwo yagira imirongo ngenderwaho atandukanye, agomba kuba yunze ubumwe kandi afatanya n'ayandi. Uku kwishyira hamwe gutuma kwirinda, gukora umurimo neza, ndetse no kuvuga ubutumwa (Ibyakozwe 2:41-47). Aho kwita amatorero amadini, yakitwa wenda 'abishyize hamwe basangiye byinshi'.

Muri make, idini ni uburyo muntu ageragerezamo kugera ku Mana, anyuze mu mbaraga ze. Ukwizera kwa Gikristo ni ugusabana n'Imana kubera ibyo yadukoreye binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo. Ntitwabasha kwigeza ku Mana, yo ubwayo yaramanutse itwigereraho (Abaroma 5:8). Nta mwirato, ni kubw'Ubuntu bw'Imana (Abefeso 2:8-9). Nta makimbirane mu buyobozi yakagombye, Yesu niwe mutwe wa buri torero (Abanyekolosi 1:18). Ntawe uruta undi, twese turangana muri Kristo (Abagalatiya 3:28). Nuko rero, kwishyira hamwe sicyo kibazo. Kurangarira imigenzo n'andi mategeko y'uko kwishyira hamwe nicyo kibazo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni ukubera iki nakwizera amadini?
© Copyright Got Questions Ministries