settings icon
share icon
Ikibazo

Kumenywa kera (predestination) ni iki, Bibiliya ibivugaho iki?

Igisubizo


Abaroma 8:29-30 haravuga ngo: 'kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza'. Abefeso 1:5 na 11 ho havuga ko: 'kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo ' Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo'. Hari benshi batihanganira kumva iyi myumvire yo gutoranywa kera (predestination). Ariko kandi, Bibiliya niyo ubwayo iyihishura. Icyangombwa nanone ni ukumva icyo iyo myumvire ishaka kuvuga, nkuko tubisanga muri Bibiliya.

Muri ibi byanditswe twasomye haruguru, ahasemuwe 'kumenywa kera' ubundi mu Kigereki ni ijambo proorizo, rishaka kuvuga 'gutoranyamo mbere y'igihe', 'gushyira ku ruhande', 'kwemeza ibizaba mbere yuko biba'. Ubwo 'gutoranyamo kera' ni ukuvuga yuko Imana yemeza ibizaba mbere y'igihe. Ni iki Imana yemeje mbere y'igihe? Abaroma 8:29-30 havuga yuko hari abantu Imana yatoranyijemo kera ngo bazabe ishusho y'Umwana wayo, bahamagarwe, batsindishirizwe, bahabwe ubwiza. Muri make, ni ukuvuga ko Imana igena abantu runaka bagomba gukizwa. Hari ibyanditswe byinshi cyane bivuga ko abizera batoranyijwe (Matayo 24:22, 31; Mariko 13:20, 27; Abaroma 8:33, 9:11, 11:5-7, 28; Abefeso 1:11; Abanyekolosi 3:12; 1 Abatesalonike 1:4; 1 Timoteyo 5:21; 2 Timoteyo 2:10; Tito 1:1; 1 Petero 1:1-2, 2:9; 2 Petero 1:10). 'Gutoranywamo' ni ihishurwa dusanga muri Bibiliya, rivuga ko Imana, mu budahangarwa bwayo, itoranyamo abagomba gukizwa.

Impaka aho zituruka rero nuko benshi basanga ibyo birimo akarengane. None se kubera iki Imana yatoranyamo bamwe, aho gutoranyamo abandi? Mu gusubiza, twabanza kwibutsa ko nta n'umwe ukwiriye agakiza. Twese twaracumuye (Abaroma 3:23), kandi twese dukwiriye umuriro utazima (Abaroma 6:23). Muri make, Imana yaba rwose ifite ukuri twese ituroshye mu muriro w'iteka. Ariko Imana irenzaho, ikaza gukiza bamwe muri twe. Nuko rero, ntabwo iba irenganya abo idatoranyije, kuko n'ubundi bahabwa ibyo imitima yabo yishakira. Kuba Imana yagirira imbabazi bamwe ntibishatse kuvuga yuko iba irenganyije abasigaye. Ntawe Imana ifitiye umwenda wo kurokora; nuko rero, ntawaba arenganyijwe Imana itamurokoye. Dufate urugero: umugiraneza yiyemeje guha amafaranga abasabirizi 5 mu ruvunge rw'abantu 20. None se ubwo 15 basigaye barakara ngo ntiyabahaye nabo? Wenda bashobora kumva ingingimira. Ariko ubundi nta mpamvu yo kurakara baba bafite, kubera ko uwo muntu nta n'umwe yari afitiye umwenda, yahaye bamwe amafaranga, nk'umugiraneza wihitira'

Ikindi giteza impaka, ni ukumenya niba ubwo ari twebwe dufata icyemezo cyo gukizwa, cyangwa niba ari Imana ikidufatira. Bibiliya ivuga ko dufite gutoranyamo ' kandi ko abizera Yesu Kristo bose bazakizwa (Yohana 3:16, Abaroma 10:9-10). Nta hantu na hamwe Bibiliya itubwira uwo Imana yasubije inyuma cyangwa yanze kwakira uwaje ayishaka (Gutegeka 4:29). Bigaragara ko, mu mayobera y'Imana, gutoranywamo bikorana no gusunikira umuntu ku Mana (Yohana 6:44) akizera, agakizwa (Abaroma 1:16). Imana itoranyamo ugomba gukizwa, ariko kandi nawe agomba gutoranyamo Imana ngo akizwe. Ibyo byombi ni ukuri. Abaroma 11:33 haratangara ngo 'mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka!'

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kumenywa kera (predestination) ni iki, Bibiliya ibivugaho iki?
© Copyright Got Questions Ministries