settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese ni ukuri ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana?

Igisubizo


Igisubizo cyacu si icyo gusesengura gusa, uko tubona Bibiliya n'akamaro kayo mu mibereho yacu, ahubwo kizatugiraho n'impinduka zihoraho. Niba koko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana, twagombye kuyikunda cyane, kuyiga, kuyumvira, ndetse no kwizera ibivugwamo. Niba koko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana, noneho kuyihakana ni uguhakana Imana Ubwayo.

Kuba Imana yaraduhaye Bibiliya ni gihamya n'ikimenyetso gikomeye cy'urukundo Idukunda. Ijambo "iyerekwa" risobanura muri make ko Imana yamenyekanishije ku nyokomuntu uko iteye n'ukuntu dushobora kugirana Nayo umubano mwiza. Ni ibintu twashoboraga kuba tutaramenye, iyo Imana itaza kubiduhishurira mu buryo bw'ubumana muri Bibiliya. Uretse ko ihishurirwa Ryayo ubwayo muri Bibiliya, ryakozwe buhoro buhoro mu gihe cy'imyaka igera ku gihumbi na Magana atanu (1500), kandi ryabaga rikubiyemo ibyo umuntu akeneye kumenya byose, byerekeye ku Mana, kugira ngo agirane Nayo umubano mwiza. Niba koko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, noneho ni yo ifite ubutware bwa nyuma ku bibazo byose byerekeye kwizera, imihango y'idini n'amategeko agenga imico.

Ikibazo tugomba kwibaza twebwe ubwacu ni ukumenya uko tugomba kumenya ukuntu Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, aho kuba igitabo cyiza gusa? Kumenya ikintu cy'umwihariko cyerekeye Bibiliya, kandi kiyitandukanya n'ibindi bitabo by'iyobokamana, byanditswe kugeza ubu? Mbese hari ikimenyetso simusiga cyerekana koko ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana? Ngibyo ibibazo bigomba kwitabwaho, niba dukeneye gusuzumana ubushishozi, inkuru yerekeye Bibiliya ivuga ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, ryahumetswe Nayo, kandi ryihagije mu buryo bwose, haba ku byerekeye ibibazo byose, cyangwa ku byerekeye kwizera n'imigenzo myiza.

Nta gushidikanya kwagombye kubaho, ku byerekeye imvugo ihamya ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana. Ibi bigaragara neza mu Urwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo: '. . . kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe, wamenyaga Ibyanditswe Byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, kumwemeza ibyaha bye, kumukosora no kumwigisha gukiranuka, kugira ngo umuntu w'Imana abe yuzuye, afite ibimukwiriye byose kugira ngo akore imirimo myiza yose' (2 Timoteyo 3:15-17).

Hari ibimenyetso biri muri Bibiliya n'ibituruka hanze bihamya ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana. Ibimenyetso biri muri Bibiliya n'ibintu byanditsemo, bihamya ko ikomoka ku Mana. Kimwe muri ibyo bimenyetso bya mbere birimo, gihamya ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, kigaragara mu bumwe bwa Bibiliya. N'ubwo igizwe n'ibitabo bitandukanye mirongo itandatu na bitandatu (66), byandikiwe ku migabane y'isi itandukanye itatu (3), mu ndimi eshatu (3) zitandukanye, mu gihe kingana n'imyaka 1500 ugereranije, n'abanditsi barenga mirongo ine (40), bakomoka mu bice bitandukanye byo mu buzima, Bibiliya ikomeje kuba igitabo gifite ubumwe, kuva mu itangiriro kugeza mu isoza, nta na kimwe cyavugurije ikindi. Ubu bumwe rero ntibusanzwe mu bindi bitabo kandi ni ikimenyetso cy'inkomoko y'amagambo, kuko Imana yagiye yimura abantu ku buryo amagambo Yayo bayafashe mu mutwe.

Ikindi kimenyetso kirimo, cyerekana ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, kiboneka mu buhanuzi buri mu mpapuro zayo. Bibiliya irimo ubuhanuzi amagana, mu magambo arambuye, bwerekeye ejo hazaza ha buri shyanga, harimo n'igihugu cya Isirayeli, ejo hazaza h'imwe mu mijyi, ejo hazaza h'inyokomuntu, n'ubuhanuzi bwerekeye kuza k'Umwe, ugomba kuba Mesiya, ariko Ntazaza kurokora Isirayeli yonyine, ahubwo azarokora n'abazaba baramwemeye bose. Aho ubuhanuzi bwa Bibiliya butandukaniye n'ubundi bugaragara mu bitabo byanditswe n'andi madini cyangwa ubuhanuzi bwatangajwe na Nostradamus, ni uko ubwo usanga muri Bibiliya busobanutse cyane, kandi nta kintu na kimwe cyashoboye kububuza gusohora. Hari ubuhanuzi burenga Magana atatu (300) buvuga kuri Yesu Kristo mu Isezerano rya Kera ryonyine. Ntabwo rero buvuga gusa, aho Yagombaga kuzavukira n'umuryango yagombaga kuvukiramo, ahubwo buvuga no ku rupfu yagombaga kuzapfa n'ukuntu yagombaga kuzazuka ku munsi wa gatatu. Nta nzira rero iciriritse abantu bagomba gukoresha, mu gutanga ibisobanuro ku buhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, uretse inzira imwe gusa ikomoka ku Mana. Nta n'igitabo cyo mu yandi madini gihwanye na Bibiliya cyangwa kivuga ku buhanuzi bw'ibntu bizaba nka Bibiliya.

Ikimenyetso cya gatatu cyo muri Bibiliya, cyerekana ko yahumetswe n'Imana, kigaragazwa n'ubutware n'imbaraga zayo. N'ubwo iki kimenyetso gishingiye ku mitekerereze kurusha biriya bibiri bya mbere, nyamara ni ikimenyetso gifite imbaraga, kigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n'Imana. Bibiliya ifite rero ubutware bwihariye, budahwanye n'ubw'ibindi bitabo byanditswe kugeza ubu. Ubwo butware n'imbaraga bushimangirwa cyane n'uburyo ubuzima butabarika bw'abantu, bwahinduwe n'imbaraga zidasanzwe z'Ijambo ry'Imana. Abari barabaswe n'ibiyobyabwenge bakijijwe naryo, abatinganyi ni ryo ryababatuye, ibisesengeri n'abatishoboye bahinduwe naryo, abagizibanabi ba ruharwa bagorowe naryo, abanyabyaha ryarabacyashye, n'urwangano rwahindutse urukundo kubera gusoma iryo Jambo. Bibiliya ifite imbaraga zishobora guhindura no gukora ibitangaza, kubera ko ari Ijambo nyakuri ry'Imana.

Hari n'ibindi bimenyetso bituruka hanze yayo, nabyo byerekana ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana. Kimwe muri ibyo bimenyetso ni amateka ya Bibiliya. Bitewe n'uko Bibiliya isobanura mu magambo arambuye ibyabaye mu bihe bya kera, ukuri n'umwimerere wabyo bigomba kugenzurwa, nkuko bikorwa ku zindi nyandiko zose, zerekeye amateka. Hashingiwe rero ku bimenyetso by'ubushakashatsi, bukorwa ku bisigazwa biranga umuco no ku zindi nyandiko, inkuru ku mateka ziri muri Bibiliya zemejwe inshuro nyinshi ko ari umwimerere n'ukuri. Mu by'ukuri, ibimenyetso byose, byaba ibyerekeye ubushakashatsi bukorwa ku bisigazwa biranga umuco cyangwa ibitangwa n'inyandiko za kera, zemeza ibiri mo, bituma Bibiliya ifatwa nk'igitabo kirusha ibindi gukoresha inyandiko zikomoka mu isi y'amateka. Kubera ko Bibiliya igaragaza ku buryo bw'umwimerere kandi bwizewe, inkuru kuri ayo mateka zishobora kugenzurwa, ni na cyo kimenyetso cyiza cyerekana ukuri kwayo, ku byerekeye inyandiko n'amahame y'iyobokamana, ibi bifasha gushimangira ibivugwa ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana.

Ikindi kimenyetso gituruka hanze yayo, gihamya ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana, ni ubunyangamugayo bw'abanditsi bayo nk'abana b'abantu. Nkuko byavuzwe hejuru, Imana yagiye ikoresha abantu bakora imirimo itandukanye mu buzima, kugira ngo batugezeho amagambo Yayo. Iyo dusuzumye imibereho y'aba bantu, nta mpamvu n'imwe ifatika yatuma duhakana ko bari abagabo b'inyangamugayo n'abizerwa. Iyo dusesenguye imibereho yabo kandi tukareba n'uko bahoraga biteguye buri gihe gupfa urupfu rubi kubera imyizerere yabo, biragaragara ko abo bantu bari abantu basanzwe ariko b'inyangamugayo, bari bafite kwizera gukomeye cyane ko Imana yabavugishije. Abagabo banditse Isezerano Rishya n'abandi bantu amagana n'amagana, kimwe n'abandi bizera (1 Abakorinto 15:6) bari bazi ko ubutumwa bwabo ari ubw'ukuri, kubera ko bari barabonye kandi baramaranye na Yesu Kristo igihe kini, nyuma yo kuzuka kwe mu bapfuye. Guhindurwa no kuzuka kwa Kristo, kwagize impinduka itangaje kuri bo. Bavuye mu bwihisho bari barajyanywemo no gutinya kwitegura gupfa bazize ubutumwa bari bahishuriwe n'Imana. Ubuzima bwabo n'imfu zitandukanya bapfuye, bihamya nta gushidikanya ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana.

Ikimenyetso cya nyuma mu bituruka hanze ya Bibiliya, gihamya ko ari Ijambo nyakuri ry'Imana, ni uko nta mwana w'umuntu washoboye kuvana Bibiliya ku isoko. Bitewe n'agaciro kayo no gihamya ko ari Ijambo nyakuri ty'Imana. Mu mateka, Bibiliya ni cyo gitabo cyonyine cyahuye n'intambara mbi cyane n'ibigeragezo byinshi byo kuyivana ku isoko, kurusha ibindi bitabo byose. Uhereye kera, Umwami w'Abami w'Aboroma nka Diocl'tien, kugeza ku bategetsi bw'igitugu bw'abakominisiti no ku bantu bo muri iki gihe, bahakana ko Imana ibaho n'abandi bafite amahame yemeza ko ntacyo Imana ishobora kubakorera, nyamara Bibiliya yashoboye guhangana no gucika ku icumu ry'izo nyangabirama, none iracyari ku isonga ry'bitabo birusha ibindi gusohoka mu icapiro, ku isi yose muri iki gihe.

Uko ibihe byagiye bisimburana, abashidikanya ku myizerere y'abandi bagiye bafata Bibiliya nk'umugani uvugwa ku Mana, ariko ubushakashatsi ku bisigazwa biranga umuco, buhamya ko Bibiliya ivuga ku mateka. Abanzi bayo barwanyije inyigisho zayo bafata Bibiliya nk'igitabo kitigeze gitera imbere kandi cyataye agaciro, ariko amahame yayo yerekeye imyitwarire myiza n'amategeko ndetse n'inyigisho zayo byagize ingaruka nziza ku miryango no ku mico itandukanye mu isi yose. Iracyakomeza guhura n'intambara z'ishami ryigisha ubuhanga, imyitwarire y'abantu n'inyamaswa, n'iz'amashyaka ya politike, ariko iracyavuga ukuri kandi no muri iki gihe igezweho nkuko yari imeze ubwa mbere ikimara kwandikwa. Ni igitabo cyahinduye ubuzima bw'abantu benshi cyane n'imico itandukanye, muri iyi myaka 2000 imaze gushira. None rero, hatitawe ku buryo abanzi bayo bagerageza kuyigabaho ibitero, kuyivana ku isoko, cyangwa kuyitesha agaciro, Bibiliya ikomeje kugira ingufu, kugaragaza ukuri kwayo, no kuba igitabo kigezweho, nyuma y'ibitero bayigabaho nka mbere. Ntiyigeze itakaza umwimerere wayo, n'ubwo batasibye kugerageza kuyivangira, cyangwa kuyivana ku isoko, ibyo ni ikimenyetso kigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana kandi ko irinzwe nayo ku buryo budasanzwe. Ntabwo rero bidutangaje, kubona ikomeje kudahinduka no kugumana umwimerere wayo, tutitaye ku buryo ikomeje kugabwaho ibitero n'abatayishyigikiye.Nyuma y'ibyo, Yesu yaravuze ati: 'Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato' (Mariko 13:31). Ni yo mpamvu, nyuma y'isuzumwa ry'iki kimenyetso, buri wese ashobora kuvuga yego, nta gushidikanya, ko Bibiliya ari Ijambo nyakuri ry'Imana.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese ni ukuri ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana?
© Copyright Got Questions Ministries