settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye gutandukana kw'abashyingiranywe no kongera kurongora?

Igisubizo


Mbere ya byose, tutitaye ku bitekerezo byacu byerekeye ikibazo cyo gutandukana kw'abashyingiranywe, ni ngombwa kuzirikana ibyanditswe muri Malaki 2:16a bivuga ngo: 'Kuko nanga gusenda, ni ko UWITEKA IMANA ya Isirayeli ivuga. 'Dushingiye ku bivugwa muri Bibiliya, gushyingiranwa ni igikorwa cy'ubuzima bw'iteka ryose'. Kuko baba batakiri babiri, ahubwo baba baye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije, umuntu ntakagitandukanye' (Matayo 19:6). Nyamara, Imana isanga abantu babiri b'abanyabyaha, iyo bashyingiranywe, bagomba guhora biteguye gutandukana. Kandi dusanga mu Isezerano rya Kera, Imana yarashyizeho amategeko yo kubungabunga uburenganzira bw'abatandukanye, cyane cyane abagore (Gutegekwa kwa Kabiri 24:1-4). Yesu yashimangiye ko aya mategeko yashyizweho, kubera kunangira imitima kw'abantu, atari ukubera gahunda y'Imana (Matayo 19:8).

Impaka ziriho ubu n'izo kumenya niba gutana kw'abashyingiranywe no kongera kurongora, byaba byemewe na Bibiliya, kubera ko izo mpaka zikunze kwibanda cyane cyane ku magambo ya Yesu aboneka muri Matayo 5:32 na 19:9. Interuro 'keretse amuhoye gusambana' ni cyo kintu cyonyine cyanditswe muri Bibiliya, gishobora kuba ari rwo ruhushya rwonyine rw'Imana, rwerekeye gutandukana kw'abashyingiranywe no kongera kurongora. Abahanga mw'isesengura rya Bibiliya bemera ko iyi 'mpamvu idasanzwe' ivuga ku byerekeye 'gusambana kw'abashaka kurushiga' mu gihe cyo 'kurambagiza'. Mu mico y'Abayuda, umugabo n'umugore bafatwaga nk'abashyingiranywe, igihe babaga bagikora imihango yo kurambagiza cyangwa n'iyo babaga 'barakoye.' Dushingiye rero kuri iki gitekerezo, ubusambanyi bwakozwe mu gihe cy'iri 'rambagiza', buhobora kuba impamvu imwe rukumbi yemewe, kugira ngo abashyingiranywe batandukane.

Ariko, ijambo ry'Ikigereki ryasobanuwemo 'ubusambanyi bw'abashyingiranywe', ni ijambo rishobora gusobanura ubwoko bwose bw'ubusambanyi. Bisobanuye gusambana, uburaya, gucana inyuma kw'abashakanye, n'ibindi. Yesu ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko gutandukana kw'abashyingiranywe, gushobora kwemerwa bitewe n'impamvu yo gusambana. Imibonano mpuzabitsina ni igice kigize urufatiro rwo kubaka urugo rukomeye: 'bombi bazaba umubiri umwe' (Itangiriro 2:24; Matayo 19:5; Abefeso 5:31). Ni yo mpamvu, gusenya urugo bitewe n'ubusambanyi bw'abashyingiranywe, bishobora kuba impamvu ikomeye yo gutandukana kw'abashyingiranywe. Kandi niba ari ko bimeze, Yesu nawe muri iki gice, yatekerezaga kongera gukora ubukwe. Ijambo 'maze akarongora undi' (Matayo 19:9) ryerekana ko gutandukana kw'abashyingiranywe no kongera gushyingiranwa, byemewe kubera impamvu idasanzwe, hatitawe ku bisobanuro byatangwa. Icyitonderwa rero n'ukumenya ko uruhande rutaguye mu cyaha cy'ubusambanyi, ari rwo rwonyine rwemerewe kongera kurongora. N'ubwo bitagaragara muri iyi nyandiko, kwemererwa kongera kurongora nyuma yo gutandukana kw'abashyingiranywe, n'ubuntu bw'Imana ku muntu wese wakorewe icyaha, ariko ubwo buntu ntibureba uwakoze icyaha cy'ubusambanyi. Hari igihe bishoboka ko 'uruhande rwakoze icyaha' rushobora kwemererwa kongera kurongora, ariko ihame nk'iryo ntaho rivugwa muri iyi nyandiko.

Abantu bamwe bemera ko ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:15 ari indi 'mpamvu idasanzwe,' yemerera abantu kongera kurongora, cyane cyane iyo umufasha utizera atandukanye n'umwizera. Ariko rero, iyi nyandiko ntaho igaragaza ijambo kongera kurongora, ahubwo icyo ivuga cyonyine, n'uko umwizera atagomba gukomeza kubana na mugenzi we bashyingiranywe, mu gihe uwo mufasha utizera ashaka gutandukana na we. Abandi bagerageza kwemeza ko guhohotera uwo (bashakanye cyangwa umwana), na byo bishobora kuba impamvu ifatika yo gutandukana n'uwo bashyingiranywe, n'ubwo atari ko byanditswe muri Bibiliya. Ariko biramutse ari uku bimeze, nta na rimwe umunyabwenge yagombye kugira icyo acyeka kw'Ijambo ry'Imana.

Hari ubwo rimwe na rimwe abantu bayobywa n'impaka zerekeye iyo mpamvu idasanzwe, bavuga ko igikorwa cyo 'guca inyuma uwo bashakanye' icyo cyaba gisobanura cyose, ni impamvu yemewe yo gutandukana n'uwo mwashyingiranywe, ntabwo ari impamvu yo gusaba gutandukana. Kabone n'iyo haba harabayeho gusambana, abashyingiranywe bashobora, k'ubw'ubuntu bw'Imana, kwiga kubabarira no kwongera kubaka gushyingiranwa kwabo. Kuko natwe Imana yatubabariye ibintu byinshi cyane. Tugomba rero, nta gushidikanya, gukurikiza urugero rw'Imana kandi tukanababarirana icyaha cy'ubusambanyi (Abefeso 4:32). Ariko rero, akenshi, usanga umugore adakunze kwihana ndetse agokomeza ingeso yo gusambana. icyo gihe rero, nibwo ibivugwa muri Matayo 19:9 bishobora gushyirwa mu bikorwa. Ikindi, n'uko usanga abantu benshi bihutira kongera kurongora, bakimara gutandukana n'abo bashakanye, mu gihe Imana yo iba yifuza ko bakomeza kuba bonyine. Hari n'ubwo rimwe na rimwe, Imana ihamagarira abantu kudashyingiranwa, kugira ngo batagira ibibarangaza (1 Abakorinto 7:32-35). Kongera kurongora nyuma yo gutandukana kw'abashyingiranywe, bishobora kuba ari uburyo umuntu yihitiramo kubera impamvu zihariye, ariko ibi ntibisobanuye ko ari byo bishoboka byonyine.

Birababaje rero kubona umubare w'Abakristo batandukana, wenda kungana n'uw'abantu batizera. Bibiliya yerekana inshuro nyinshi ko Imana yanga urunuka gutandukana kw'abashyingiranywe (Malaki 2:16), kuko kwiyunga no kubabarirana ari byo bigomba kuranga ubuzima bw'abizera (Luke 11:4; Abefeso 4:32). Ariko kandi, hari n'ubwo Imana yemera ko abashyingiranywe batandukana, kabone n'iyo byakorwa n'abana Bayo. Umwizera watandukanye n'uwo bashakanye cyangwa umwizera wongeye kurongora, ntiyagombye gutekereza ko Imana imwanga, kabone n'iyo gutandukana n'uwo bashyingiranywe cyangwa se kongera kurongora, byaba bitarebwa n'impamvu idasanzwe, ivugwa muri Matayo 19:9. Kuko inshuro nyinshi, hari ubwo Imana yemera ko Abaristo, bakora icyaha cyo gusuzugura, kugira ngo ibakoreshe ibintu bikomeye cyane.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye gutandukana kw'abashyingiranywe no kongera kurongora?
© Copyright Got Questions Ministries